Padiri Iraguha Eric usanzwe ari umuyobozi w’Ishuri uyobora ishuri rya EAV Mayaga ryo mu Karere ka Nyanza n’umwarimu wo muri iri shuri, bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo bavuze apfobya akanahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, aho yavuze ko aba Padiri Eric Iraguha w’imyaka 40, n’umwarimu witwa Jean Baptiste Mutabazi w’imyaka 47 batawe muri yombi nyuma y’amagambo bavugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ubwo habagaho umuhango wo Kwibuka kuri Paruwasi ya Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza, uyu mwarimu witwa Jean Baptiste Mutabazi wari umusangiza w’amagambo (MC) muri uyu muhango wabaye tariki 27 Mata 2022, yatangiye avuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda.
Ibi kandi byanavuzwe na Padiri Iraguha Eric uyobora EAV Mayaga, ubwo yavugaga imbwirwaruhame ye, yavuze ko habayeho Jenoside Yakorewe Abanyarwanda ndetse ko afite ibimenyetso.
Aba barezi bombi bahise batabwa muri yombi bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Bakurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Bikekwa ko bakoze iki cyaha tailiki ya 27 Mata 2022, igihe abanyeshuri n’abarimu bo muri EAV Mayaga bari bahuriye kuri Paruwasi ya Nyamiyaga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Iri shuri riri mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, si ubwa mbere rivugwamo ibibazo nk’ibi kuko no muri Kamena 2012 byatangajwe ko ryugarijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
RWANDATRIBUNE.COM
Birakaze pe!!!!!!!!!!! IKIBAZO NI AMATEGEKO KUKO WASANGA ATARABIVUGANYE UMUTIMA MUBI YARASHINGIYE KO KUVUGA AMOKO ARI IKIBAZO