Urukiko rwibanze rwa Busasamana ruri mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ukekwaho icyaha cyo gusambanya undi mwana w’umukobwa w’imyaka itatu.
Ni nyuma yuko uriya mwana aherutse gusuka amarira menshi mu rukiko imbere y’umucamanza ubwo yarimo aburana maze agasaba ko yakurikiranwa adafunzwe ubushinjacyaha bwo bugasaba ko yakurinwa afunzwe kugira ngo bitabangamira iperereza.
Uyu mwana w’umuhungu waherukaga kuburana Tariki 27 Werurwe 2024 yagaragaye mu rukiko rwibanze rwa Busasamana aje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya undi mwana w’umukobwa w’imyaka itatu; mu kuburana akaba yaragaragaje amarira menshi yatembaga ku matama yombi, anambaye impuzankano y’ishuri yigaho.
Ubushinjacyaha bukaba bwarashingiraga k’ umutangabuhamya uvuga ko umwana we(w’umutangabuhamya) yatashye abwira nyina ko uriya mwana w’umuhungu uregwa yafashe icyo ubushinjacyaha bwise ‘ikinyoni'(Igitsina) agishyira mu kanyoni kuriya mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko muri raporo ya muganga igaragaza ko uriya mwana w’umukobwa yasambanyijwe kuko muganga yasanze ‘Akarangabusugi’ karavuyeho kose ndetse afite udukomere tukiri dushya mu gitsina
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwashoje busaba ko Kugira ngo hakorwe iperereza rinononsoye hashakishwa n’ibindi bimenyetso kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ndetse ntihabeho kubangamirwa kw’iperereza uriya mwana w’umuhungu yakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.”
Uyu mwana w’umuhungu ahawe ijambo yabwiye urukiko ko atigeze asambanya uriya mwana w’umukobwa w’imyaka itatu kandi ababyeyi buriya mwana bikekwa ko yasambanyijwe bagiye kwaka amafaranga Se w’uregwa maze arayabima barahira ko bazafungisha uyu mwana w’umuhungu
Me Celestin NSHIMIYIMANA wunganira uyu mwana yavuze ko abatangabuhamya bavugwa n’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko uriya mwana w’umukobwa bamubonye asambanwa asaba ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bwateshwa agaciro.
Kuri raporo ya muganga Me Celestin yavuze ko umwana wo mu cyaro guta akarangabusugi bishobora kuba byaterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, harimo no kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mivovo y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi ubwabyo byatuma agatakaza.
Kubw’izo mpamvu Me Celestin NSHIMIYIMANA akaba yarasabye ko uyu mwana w’umuhungu yafungurwa by’agateganyo agakurukiranwa adafunzwe kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.
Uyu mwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, akaba yari afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, aho bivugwa ko mbere y’uko atabwa muri yombi habanje gutabwa muri yombi Se umubyara.
Abapolisi bagiye gufata uyu mwana basanga adahari yagiye ku Ishuri niko guhita bata muri yombi Se bamukekaho kumucikisha, umwana atashye avuye ku ishuri nibwo nyina na we yahise amufata amushyira RIB acyambaye umwambaro w’ishuri; Ni bwo Ise yarekuwe, umwana afungwa atyo.
Rwandatribune.com