Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 35 bitaga Kagofero yakubitiwe mu nzu, agiye kwiba ihene y’umukecuru w’imyaka 78, kugeza apfuye n’abanyerondo bafatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Gatare, umurenge wa Mayira mu karere ka Nyanza.
Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mugabo witwa Kagofero yafashwe ari gucukura inzu y’uyu mukecuru,waje kumwumva aratabaza, abahuruye baza bakubita ukekwaho ubujura kugeza apfuye nkuko akarere ka Nyanza kabitangaje kuri Twitter kunganira inkuru yatangajwe na Flash FM.
Akarere ka Nyanza kagize kati “Ibi byabaye koko.Uyu mugabo yacukuye inzu agiye kwiba ihene z’uyu mukecuru akaba yishwe n’abaje gutabara bumvise induru y’uyu mukecuru. Ibindi RIB iri kubikurikirana.”
Ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore witwa Nzabihimana mu rutoki ari kwiba igitoki cy’uwitwa Nshimiye, baramukubita bimuviramo gupfa.
Abaturage bo muri kariya gace babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko nyiri urutoki ubwe n’abandi baturanyi be bakubise nyakwigendera inkoni nyinshi bikamuviramo kunegekara.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yabwiye Umuseke ko nyakwigendera atahise yitaba Imana ubwo yakubitwaga ahubwo ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirehe akaza kuba ari ho agwa.
Ati “Icyakora yahise ajyanwa kwa muganga, akigerayo ahita ashiramo umwuka .”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihanira kuko niba bafashe umuntu uri mu bikorwa bihanwa n’amategeko, baba bakwiye guhita babimenyesha inzego zibishinzwe zigakora akazi kazoo.
Abakekwaho gukubita yakwigendera bikamuvuramo gupfa, bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikiwe kuri station y’Ubugenzacyaha ya Kirehe mu gihe umubiri wa nyakwigendera ukiri mu bitaro bya Kirehe.
Mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi humvikana ibikorwa nk’ibi by’abaturage bafatira mu cyuho abari mu bujura bakihanira abo bakubise bikabaviramo urupfu.
Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana na ho hari uwo baherutse gufata mu ntangiro z’uku kwezi baramukubita bimuviramo gupfa none ngo ababikoze ntibigeze bafungwa.
Mu karere ka Rubavu naho Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki, yitabye Imana tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.
Kuwa 26 Werurwe 2020 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza uyu Niyonzima afashwe amaguru n’amaboko na bamwe mu bagabo ari mu kirere,hari umugabo ufite ikibando ari kuhondagura ku kibuno.
Abantu batandukanye bakekwagaho gukubita nyakwigendera bahise batabwa muri yombi abandi bagerageza guhunga.
Inkuru: Umuseke
Ndavyayisenga Jerome