Mu mudugudu w’Ubumwe , akagali ka Gacyamo, umurenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge hari ikibazo cy’umwanda ukabije mu mabotike acuruza ibyo kurya iyo hagize umunyamakuru ujya gutarayo inkuru arakubitwa .
Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Mutarama ubwo umunyamakuru yajyaga gutara inkuru muri uyu mudugudu ahari iki kibazo cyinubirwaga n’abaturage ko hari umwanda ukabije , yabujijwe gufata inkuru no gufotora akubitwa n’umugabo witwa Nkunda John afatanije n’umuhungu we bamubuza kugira icyo atangaza kuri iyo nkuru y’umwanda.
Nkunda John wiyemeje gutambamira itangazamakuru ni muntu ki?
Bivugwa ko Nkunda John yahoze ari umusirikare aza guserererwa, nyuma yayoboye Segiteri ya Gitega, nyuma yakoreye inzego zitandukanye ariko ahenshi yirukanwaga kubera imyitwarire ye idahwitse. Avuga abiterwa n’ibibazo bye byihariye bituma agaragaza imyitwarire idasanzwe
Isano rye n’iyi hangare icururizwamo ni iyihe?
John Nkunda atuye inyuma y’iyi hangare icururizwamo muri uyu mudugudu w’ubumwe ariko ikaba ari n’iye ahubwo ayikodesha aribyo bituma yitambika inzego zose zije kureba iki kibazo cy’umwanda yitwaje ko yahoze ari umusirikare
Hagaragara umwanda ukabije mu byo kurya bigurishwa cyane byiganjemo ibishyimbo kandi aho bicururizwa akaba ari mu gihangare cy’imbaho bivugwa ko bishyigikiwe n’ubuyobozi bw’umudugudu. ikindi ngo uyu mucuruzi ucururira mu izi mbaho bivugwa ko ahishira amabandi yiba Abaturage hafi na Ruhurura bakihisha bakihisha iwe.
Umucuruzi ucururiza muri iki gihangare cy’imbaho uzwi ku izina rya Murokore avuga ko abikora ari ukwishakira ubuzima kuko ngo abikora abizi , akavuga ko atekesha ibishyimbo amazi avumye muri ruhurura .
Twifuje kubaza iby’iki kibazo Ubuyobozi bw’akagali , tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gacyamo Eugene Bizimana, avuga ko nta mwanya afite wo kugera aho bikorerwa ariko asanzwe abizi ko bihakorerwa bityo ngo bazagira uko bagicyemura .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega , Uzamukunda Anathalie, ku murongo wa Telephone bwa mbere yavuze ko agiye kubaza uko ikibazo kimeze , duhamagaye bwa kabiri avuga ataboneka kubera imirimo myishi, ariko ngo icyo kibazo atarakizi .
Nkundiye Eric Bertrand