Umuturage witwa Ernest ufite inyubako igeretse kabiri afatanije n’umuvandimwe we, iherereye mu karere ka Nyarugenge , umurenge wa Muhima , akagari ka Kamashashi, umudugudu wa Kana, avuga ko abangamiwe n’inzego zibanze zisimburana ku nyubako ye mu gikorwa cy’isuku n’izindi gahunda za Leta ariko ngo akakwa ruswa kugirango yoroherezwe bigatuma nawe atita ku gukosora ibyo yasabwe bijyanye n’amabwiriza y’isuku.
Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Tribune, yavuze ko hari abayobozi batandukanye bamusuye kugera ku rwego rw’umurenge bakamwaka ruswa cyane cyane agashinja abanyerondo b’umwuga, umuyobozi washyizweho n’abaturage kugirango agenzure isuku n’abandi batandukanye.
Ernest akomeza avuga ko umurenge wamuhaye igihe cyo kuzaba yakoze icyo cyobo kugirango akorere ahantu heza . Ati” umurenge wambwiye ko mukwa 7 navidura umwanda uri mucyobo hanyuma nkongera uburebure bwacyo”.
Ni mpamvu ki uyu muturage atanga ruswa kandi azi ko uyitanze n’uyihawe bose bahanwa?
Ernest avuga ko nabona umukiriya azagurisha iyi nzu ye ahogutunganya ibyo ubuyobozi bumusaba akajya kugurira ahandi , amakuru twahawe n’inzego zibanze zivuga ko hari ikibazo cy’umwanda ukabije n’umunuko ku buryo ngo yagiye agirwa inama akinangira bigatuma asurwa n’inzego zitandukanye ariko ngo nabwo ntibigire icyo bitanga.
yagiriwe inama n’ubuyobozi bwo kwita kuri iki cyobo gihuriramwo umwanda w’ubwiherero n’uwo mugikoni
Umuyobozi wungirije w’Akagali ushinzwe imibereho mwiza n’iterambere ry’akagali ka Kabasengenezi Ngirabakunzi Celestin, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye ku gikurikirana bagikemura.
Kubijyanye na Ruswa umuturage avuga ko atanga bigatuma adakosora ibyo amabwiriza y’isuku asaba, avuga ko bigoye kumenya abo yayihawe , ati” ntabwo nabyemeza nk’ukuri , sinabyemeza kuko bishobora kuba byarabaye cyangwa bitarabaye, gusa utanze ruswa n’uwayihawe barahanwa”.
Akomeza avuga ko ngo nk’uko Umuturage abivuga bishoboka ko yaba yarasuwe n’inzego z’ubuyobozi n’inzego z’isuku bakamugira inama yo kubahiriza amabwiriza y’isuku ariko ntayubahirize , ati” birashoboka ko yaba yarasuwe n’inzego zibanze bakamusangana amakosa aho kuyakemura akinangira akabeshera ubuyobozi ko abuha ruswa mu rwego rwo kuyobya uburari . Umuturage wese yemerewe gutura aho ashaka , kugurisha akimuka siwo muti yagana urwego rw’akagari tukamufasha”.
Asoza avuga ko urwego rw’akagari bazamusura bakareba niba nizo resitora n’utubari zitera umwanda zishobora kuba zizwi kuko ngo bishoboka ko zitazwi zitanasabiwe ibyangombwa bizemerera gukora.
Resitora iri muri iyi nyubako iherereye mu mujyi hagati ya Hotel Okapi na Hotel Impala muri metero 40 uvuye ku kagari ka Kabasengenezi mu murenge wa Muhima
Eric Bertrand Nkundiye