Pasiteri[Uri mu kiruhuko cy’izabukuru] Nkurikiye Emmanuel wo mu Itorero Inkuru Nziza aracyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Tariki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo Pasiteri Nkurikiye Emmanuel w’imyaka 60 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na nyina w’umwana w’imyaka 12 y’amavuko bicyekwa ko yasambanyije.
Yagize ati : “Mu minsi ishize pasiteri yabwiye umugore uyobora Isibo dutuyemo ko umwana we w’umukobwa afite imyitwarire idahwitse, amusaba kujya amuba hafi akamuganiriza. Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha’ RIB’ Dr Murangira B.Thierry, yabwiye Iriba News dukesha iyi nkuru ko Pasiteri Nkurikiye ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Nyarugenge.
Yagize ati “Ikirego cyarakiriwe, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 12. Umwana avuga ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka. Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.”
Ku bivugwa ko Pasiteri yari afitanye amakimbirane n’abo mu muryango w’uyu mwana, Dr. Murangira avuga ko iperereza kubyo Pasiteri ashinjwa rikomeje.Ati “Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.”
Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal, yatangaje ko iby’iyi nkuru atarabimenya neza. Yagize ati “Sindabimenya neza, ntegereje umwana we ngo aze ambwire uko bimeze, ariko natwe turaza kujya kubaza uko bimeze muri RIB.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Pasiteri Nkurikiye nta Torero yayoboraga. Ati : ” Ni pasiteri uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasengeraga mu Itorero rya Nyarugenge, ariko nta torero yayoboraga.