Rugarama mu Karere ka Nyarugenge, aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byawo byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yakiranwe ubwuzu.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, ni umunsi wa kane wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame aho ategerejwe n’abaturage benshi bazindutse cyane bagana kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.
Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza kwiyamamaza muri aka Karere ka Nyarugenge nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga yagiyemo hagati yo ku wa Gatandatu no ku wa Mbere.
Tumukunde Aisha utuye mu Murenge wa Nyakabanda yabwiye umunyamakuru ko yazindutse ajya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kubera umutekano n’iterambere bimaze kugerwaho muri Nyarugenge no mu gihugu cyose muri rusangeAti “Yatugejeje ku iterambere, yatuzaniye umutekano ubu turaryama tugasinzira. Dufite amashanyarazi, imihanda myiza turagenda neza nta kibazo.”
“Mu by’ukuri ku giti cyanjye Paul Kagame ntabwo nabona ukuntu muvuga kuko muri iki gihugu hari harimo umwijima, nta mavuriro ariko ubu aha hirya dufite ivuriro, amashuri, abana bariga n’ababyeyi turacyeye.”
Yavuze ko Paul Kagame amufata nk’umubyeyi wahaye ijambo abagore ndetse ngo binyuze mu miyoborere ye myiza bize gukoresha ikoranabuhanga ku buryo iterambere ryageze ku bantu b’ingeri zose.
Rwandatribune.com