Mu karere ka Nyaruguru umurenge wa Cyahinda mu Kagari ka Cyahinda abayobozi b’inzego zibanze baritana bamwana kubwo guca abaturage amande adasobanutse.
Ni mugihe abaturage bavuga ko muri iki gihe cyo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bagiye bacibwa amande na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kandi nyamara nta mabwiriza bishe,nyuma yo kubashyiraho iterabwoba babakangisha ko niba batabashije kubaha amafaranga bise ko ari amande bajya kubafungira mu nzererezi kugeza igihe bayaboneye.
Aba baturage batuye muri aka kagari bavuga ko ikibazo Atari ugucibwa amande ahubwo bakemeza ko bacibwa amande mu karengane kandi nayo y’umurengera arenze ubushozi bwabo
umwe muri aba baturage witwa Ingabire waganiye na Rwandatribune.com avuga ku karengane yakorewe na Nirere Yvette umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Cyahinda yagize ati:Hari mu rukerera rwo ku wa 9 Gicurasi nibwo umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge Nirere Yvette ari kumwe na DASSO bansanganaga ijerekani y’ikigage,
aho nkorera ndetse bahasanga abantu babiri bazanye utujerekani ngobawugure bawutahane iwabo nkuko amabwiriza abiteganya .bahise bafatwa bose nanjye ndimo maze batujyana kudufungira ku biro by’umurenge wa cyahinda ,bigeze isambiri za mugitondo umuyobozi w’umurenge yaciye abari baje kugura ikigage amande angana n’ibihumbi icumi bombi, maze ambwirako ko agiye kumpana nkagurisha itungo narinsigaranye.
Yahise anca ibihumbi mirongo itanu gusa igitangaje nuko n’umubyeyi wanjye wari urimo kunkurikirana nawe yamuciye ibihumbi makumyabiri amuziza gusako yashatse gukurikirana ikibazo cyanjye,maze byose hamwe banyandikira gitansi y’ibihumbi mirongo irindwi(70.000frw). ikibabaje nuko ntamuntu yasanze yicaye arimo anyway umusururu koko abo bombi bari bazanye utujerekani kugirango bawugure maze bawutahane iwabo nkuko amabwiriza abitenya.
Undi nawe witwa Mutabaruka avuga ko nawe ako karengane yagakorewekuko nawe yaciwe amande y’ibihumbi ijana ngo kuberako inka ze ebyiri zari zacitse ikiraro atabizi , akaba asanga yaraciwe amande y’umurengera ataragiyekuziragira ahubwo zari zamucitse.
Hakaba hari n’abandi baturage benshi tutabashije gushira mw’iyi nkuru kubera ubwinshi bwabo bakomeje gushija gitufu wuyu murenge kubahohotera abaca amande adasobanutse abakangisha ko nibatayatanga abajyana kubafungira mu kigo k’inzererezi cyo ku Munini.
Twashatse kumenya niba ibyo aba baturage bavuga ari ukuri maze tuvugana na Nirere Yvette umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu Murenge maze atubwirako atariwe wabaciye amande ahubwo ko byabazwa umunyamabanga nshingabikorwa w’akagari ka Cyahinda Uwase Angelique n’umukozi wa Ngari watanze gitansi ariwe Ngando Olivier.
Ubwo twavuganaga na Ngando Olivier yatubwiye ko yahamagawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge amutegeka kwandikira abo bantu amande ndetse n’umubare w’amafaranga.Yagize ati: mugitondo cyo kuyacyenda nahamagawe n’umuyobozi w’umurenge antegeka guca amande abaturage yari yafashe, najye mbikora nkuko yabintegetse.
Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingabikorwa w’Akagari ka cyahinda atubwira ko ntamuntu yaciye amande ko bayaciwe n’umuyoboziw’umurenge ko niba dushaka ibisobanuro byimbitse twaza kumuvugisha ahugutse. Ubwo twongeraga kumuvugisha ntabwo yitabye telephone kugeza ubwo twandikaga ino nkuru , twagerageje kumwoherereza ubutumwa bugufi nabwo ntiyasubiza
Twashatse kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ariko ntiyabashakwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Hategekimana claude