Agronome w’Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza ifumbire y’ishwagara n’imbuto y’ibirayi yari igenewe abaturage.
Uwo Agronome yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru harebwa niba yarahaye abaturage imbuto y’ibirayi, ishwagara n’ifumbire nk’uko yari yasabwe kubibagezeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yatangaje ko bamutahuyeho ubwo bujura ku makuru bahawe n’abaturage.
Yagize ati “Akarere ka Nyaruguru kashyikirije RIB Agronome w’Umurenge wa Kivu wanyereje imbuto, ishwagara n’ifumbire byagenewe abaturage bakorewe amaterasi. Turashimira abaturage batanze amakuru.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo bafatanye gutahura abarigishije ibyabo.
Yasabye abakozi kwirinda kunyereza ibigenewe abaturage, abibutsa ko uzabikora azatahurwa kandi atazihanganirwa.
Agronome wa Kivu abaye uwa gatatu utawe muri yombi nyuma y’uho mugenzi we wo mu Murenge wa Nyabimata na we afashwe ku wa 16 Gicurasi 2020 akurikiranyweho icyo cyaha.
Ku itariki ya 6 Gicurasi 2020 Agronome w’Umurenge wa Ruheru na we yarafashwe akekwaho icyaha cyo kwiba ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byagenewe abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangiye ubugenzuzi bugamije gutahura abanyereza ifumbire n’imbuto by’abaturage.
Ubu bugenzuzi bumaze gutahura bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwiba imbuto n’ifumbire.Ngo bacukura imyobo iterwamo ibirayi mu buryo butari bwo, maze bagasigamo intera nini hagati y’icyobo n’ikindi bagamije gusagura ifumbire, ishwagara n’imbuto.
UMUKOBWA Aisha