Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyamirama ,Umurenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ku tariki 3 Gashyantare 2023, umupolisi ukorera kuri Station y’uyu Murenge yarashe mu baturage maze isasu rigafata umugore witwa Yankurije Esperance ufite uruhinja rw’amezi 4 agahita yitabsa Imana.
Umwe muri aba baturage unavuga ko uwarashwe ari mubyara we , yabwiye Channel ya Youtube BIG WORLD MEDIA TV ko intandaro y’imvururu ari amafaranga 10,000 yasabwaga uriya musore bavuga ko yacuruzaga inzoga zitemewe, kuko yayimye ubuyobozi.
Uwizeyimana Claire avuga ko ngo ibi byabaye hari Komite y’Umudugudu, n’Umuyobozi w’Umurenge. Icyo gihe ngo hari abaturage bahuruye, bashaka kumenya icyo izo nzego zikorera uwo musore, nibwo ngo umupolisi yarashe mu bantu, isasu rifata uriya mugore wapfuye. (Restoril)
Akomeza avuga ko nyuma abaturage baje kugaruka, umupolisi yongera kurasa isasu rifata uwitwa Tuyizere Elizabeth, akomereka akaboko no mu gatuza.
Uwizeyimana kandi avuga ko abayobozi bababwiye ko bazabaha inka yo gukamirwa uwo mwana.
Asaba ko bahabwa ubutabera kandi ubuyobozi bukababwira uko uru ruhinja ruzabaho ndetse n’umuryango nyakwigendera arusiganye bityo ko bareba icyo ababfashe n’abayobozi bari bahari ibi biba bagakurikiranwa.
Uyu muturage avuga ko uwo Sibomana bari bagiye gusaka, yaje gutorokana amapingu kandi ko batazi niba nawe yararashwe.
Undi muturage avuga ko kuva ku wa Gatanu, biriya byaba abayobozi basaba abaturage guceceka. Ati “Tuvuge ko baduha iyo nka ikamukamirwa ariko umwana azaba Umunyarwanda nk’abandi, azakenera kwiga, ….nayo mata bavuze, iyo nka ntirurayibona nitwe tugura amata ku muturanyi ufite inka. Icyo dushaka ni ukugira ngo baturenganure, baduhe impozamarira yo kwita kuri uwo mwana.”
Akomeza avuga ko ubuybozi ntacyo bubafasha kuko ngo na Tuyizere warashwe agakomereka , avuzwa n’umubyeyi we.
Byari biteganyijwe ko uriya mugore wapfuye ashyingurwa ejo ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye iriya channel ko iperereza ririmo gukorwa na Polisi ifatanyije na RIB, bityo akavuga ko bazategereza icyo rizagaragaza, umuryango we uzafashwa hagendewe ku by’amategeko ateganya kandi ko uyu mupolisi nahamwa n’icyaha hazakurikizwa icyo amategeko ateganya,
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel kandi yabwiye bagenzi bacu bo ku Museke ko abapolisi bo kuri Sitasiyo y’Umurenge wa Ngera bahawe amakuru ko hari umuturage witwa Sibomana Jean Paul w’Imyaka 23 y’amavuko, ucuruza inzoga zo mu bwoko bw’ibikwangari zitemewe.
Ngo bahise bajya gukurikirana iby’iy’amakuru ariko ngo bagezeyo uyu Sibomana n’abo barikumwe batangiye gutera amabuye abapolisi bashaka no kubambura imbunda ari nabwo uyu mupolisi yarashe uyu mutarage muri k ako kavuyo.
Avuga ko uretse uyu Espérance w’imyaka 19 y’amavuko wahise yitaba Imana ngo isasu ryafahe n’uwitwa Tuyizere Jeannette arakomereka..