Nyawenda Yohani Maria Vianney wari umunyamabanga mukuru waCNRD/FLN yiciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro bya Lt.Gen Habimana Hamada wa FLN,biri muri Gurupoma ya Itombwe,muri Teritwari ya Fizi,Kivu y’amajyepfo.
Mu rukerera rw’ejo kuwa gatandatu taliki ya 29 Ugushyingo nibwo hamenyekanye neza urupfu rwa Nyawenda Yohani Mariya Viyane wari Umunyamabanga mukuru(General Secretary) wa CNRD Ubwiyunge,ariyo washinze umutwe w’inyeshyamba za FLN Nsabimana Callixte Sankara yari abereye Umuvugizi.
Mu makuru Rwandatribune.com ikeshya umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile bo mu gace ka Itombwe, icyo gitero kikaba cyaraguye gitumo bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe ubwo bari mu masengesho,biravugwa ko,Nyawenda yapfanye n’umuhungu wa Jenerali Hamada n’undi musilikare ukomeye ufite ipeti rya Koloneri tutabashije kumenya amazina ye.
Umutwe wa CNRD ukomeje kwibasirwa n’ibitero bya hato na hato by’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC,urupfu rwa Nyawenda Yohani Mariya Viane ruje rukurikira ifatwa mpiri rya Col.Bazamanza Donat uzwi nka Cayimani.
Nyawenda Jean Marie Vianney ni muntu ki?
Nyawenda Jean Marie Vianney uzwi ku mazina ya Kinyeshyamba nka Mukiza David,yavutse mu mwaka wa1962 avukira muri Perefegitura ya Butare,Komini Rusatira,ubu ni mu Karere ka Huye,Umurenge wa Kinazi,yari afite impamyabushobozi mu by’amategeko yakuye muri kaminuza y’uRwanda iButare.
Ubwo ingabo za RPA zatsindaga ingabo za EXFAR mu mwaka wa 1994,Nyawenda J.m.v yari muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo MINIFOP,kuva FDLR yashingwa yabaye Umuyobozi mukuru bya Dr.Ignace Murwanshyaka wari Perezida wa FDRL kuva 2012 kugeza 2016,ubwo CNRD Ubwiyunge yashingwaga yahise ayibera Umunyamabanga mukuru kugeza ubwo yicwaga na FARDC.
Mwizerwa Ally