Ku munsi w’ejo tariki 21 Gicurasi mu masaha y’igicamusi nibwo hatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umubyeyi wari kuri Moto ahetse umwana amutwikirije igitenge cyiganjemo ibara ry’umuhondo uwo ntawundi ni ni Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, Umugore wo mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika
Uyu mudamu Usanzwe akora akazi ko kurera ku shuri rya Groupe Scolaire Butete mu murenge wa Cyanika Akarere ka Burera ari naho atuye yageze mu mujyi wa Kigali azinduwe no gutanga Kandidatire yo kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite mu nteko ishinga amategeko mu matora ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Uyu mwarimukazi Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yavuze ko akigera ku biro bya Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora NEC yakiriwe neza ariko ngo basanze hari kimwe atujuje, cyo kuba atari ari ku rutonde rw’abo bakira uwo munsi cyakora kubw’amahirwe nkuko izina rye ari Nyiramahirwe koko ahabwa mahirwe nk’umubyeyi wari uhetse umwana baramwakira.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, aribwo yageze muri Gare ya Musanze atega imodoka itwara abagenzi (Coaster) yerekeza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ageze Nyabugogo yurira moto imugeza kuri iyo Komisiyo.
Ati “Mu gitondo nibwo nateze Coaster nerekeza i Kigali, Ngeze Nyabugogo ntega moto ingeza kuri NEC, banyakiriye neza cyane, banyakiriye neza rwose, gusa nagezeyo nsanga hari amakuru ntari mfite y’uko babanza kubibamenyesha mbere bakagushyira ku rutonde rwabo bakira uwo munsi.”
Arongera ati “Bandebye baravuga bati umuntu waje ahetse umwana ntitwamusubizayo, umwana wanjye yampesheje amahirwe rwose, urebye ni icyo cyonyine nari ntujuje ibindi bavivuye nta kibazo.”
Uwo mugore watanze kandidatire ku mwanya wa Depite mu cyiciro cyihariye cy’abagore 24, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana bane, aho avuga ko afite icyizere cyo kuzatorwa bitewe n’ubushobozi yiyumvamo, hagendewe ku mashuri yize n’imirimo yakoze.
Nyiramahirwe wavutse mu 1986, yize amashuri yisumbuye icyiciro cya mbere muri GS Buhuga, ishuri riherereye mu Karere ka Gakenke, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yiga muri Nôtre Dame d’Afrique ku Nyundo, aho yize imibare n’ubugenge (Mathématique et Pyhisique), ahakura bourse akomereza Kaminuza muri Tumba College and Technology, ariyo yahindutse IPRC Tumba.
I Tumba yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), mu ishami rya Electronique et Communication, akomereza amashuri muri Mount Kenya University aho yize Imibare na Computer yiga no kubyigisha (Education). Yabaye umurezi mu bigo bitandukanye by’amashuri, aho kugeza ubu ari umurezi muri GS Butete.
Avuga ko kimwe mu byamuteye kuba yatanga Kandidature ye ku mwanya w’Umudepite, harimo imirimo itandukanye yakoreye leta, aho yanabaye muri Komite y’abanyeshuri ishinzwe uburinganire (gender) muri Tumba College and Technology.
Yakoze no mu nzego z’ibanze, aho yabaye muri komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Burera mu gihe cy’imyaka itanu, yongera gutorerwa kuba mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera.
Mu bindi yakoze, avuga ko yagiriwe icyizere n’urubyiruko aba umunyamabanga w’urubyiruko muri FPR-Inkotanyi muri komite ku rwego rw’akarere.
Nyiramahirwe avuga ko mu gihe azaba atowe, azafatanya n’abandi gukomeza ubukangurambaga mu gufasha abaturage kugenda neza mu murongo w’iterambere igihugu kibifuriza, no kubakorera ubuvuzizi bugamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.
Rwandatribune.com