Umusore w’Umunyarwanda witwa Moses Turahirwa watangije inzu y’imideri yitwa Moshions yambika abakomeye barimo abayobozi bakuru n’ibyamamare, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Uyu musore yisanze mu maboko ya RIB nyuma yo guhamagazwa ngo yisobanure ku byo yari yatangaje ko Leta y’u Rwanda yemeye ko muri Pasiporo ye ari umukobwa (Feminine).
Ibi yari yatangaje ku wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, byazamuye impaka, ariko Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ruza kubyamaganira kure, ruvuga ko iyo pasiporo rutigeze ruyitanga mu gihe mu mafoto yari yakoreshejwe n’uyu musore, byaragaraga ko iyo pasiporo ari iy’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahamagaje Moses Turahirwa ngo yisobanure kuri iyo nyandiko mpimbano, ariko ubwo yitabaga ntiyasubiye mu rugo.
RIB yahise imuta muri yombi nkuko byanemejwe n’Umuvugiz w’u Rwego, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko rwasanze ari ngombwa ko uyu Moise Turahirwa akurikiranwa afunze.
Dr Murangira kandi yemeje ko mu byaha byakekwaga kuri uyu musore hiyongereyeho ikindi cyo gukoresha ikiyobabwenge cy’urumogi, nyuma yo gukorerwa ibizamini na Laboratwari ya gihanga RFL, bikagaragaza ko mu mubiri we harimo icyo kiyobyabwenge.
RWANDATRIBUNE.COM
Uyu mwana wa pasiteri ewa ADEPR inyamasheke yararenzwe arena nyina akaguru.
Niyote umuriro yicaniye !!