Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions wari yaragejejwe imbere y’urukiko ashinjwa gukoresha ibiyobya bwenge yemeye ictyaha akurikiranyweho cyakora avuga ko atazi uwamushyiriye urumogi mu ishati.
Moses yatangaje ko yanyoye ibiyobya bwenge igihe kirekire ndetse ko yabitangiye ubwo yari mu Butariyani. Yemeje ko mu gihe kigera ku myaka 2 yamaze muri iki gihugu atigeze asiba gukoresha ibiyobya bwenge birimo n’urumogi.
Uyu mugabo yemeye ko ubwo yatabwaga muri yombi yasanganywe urumogi iwe, icyakora ahakana ko ishati basanzemo urundi Atari we warushyizemo kuko yo yari shyashya yari atarayambara.
Icyaha cyo kunywa ibiyobya bwenge mu Rwanda ni icyaha gihanirwa n’amategeko ufashwe acuruza, anywa cyangwa se atanga ibyo biyobya bwenge akaba ahabwa ibihano birimo no gifungwa burundu.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Dr Murangira B Thierry yabisobanuye avuga ko Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Numero 01/MOH/2019 ryo ku wa 4 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobwabwengenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu cyiciro cya mbere cy’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ngo uhamijwe icyaha cyo gukora, guhinga, kubika, no gutunda urumogi arukwirakwiza muri sosiyete ahanishwa igifungo cya burundu.
iki ni ikirundo cy’urumogi rwafatanywe abarucuruza
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo uyu mu nya Mideli yahanishijwe cyakora nitubimenya turabibagezaho mu nkuru yacu itaha.