Ubutegetsi bwa Perezida FelixTshisekedi, bwongeye gushinja u Rwanda kurema indi mitwe yitwaje intwaro, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu w’icyumweru gishize, iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, Minisitiri w’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Peter Kazadi, yamurikiye abagize Guverinoma raporo ishinja u Rwanda ,kurema indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC.
Min Peter Kazadi, yakomeje avugako inzego z’iperereza za DRC n’izindi nzego zishinzwe umutekano, zamaze gutahura ko hari imitwe myinshi by’umwihariko muri kivu y’Amajyaruguru yiyita “Wazalendo” mucyo yise “faux Wazalendo”, kandi yarashinzwe n’u Rwanda bitandukanye n’indi mitwe ya Wazalendo izwi na Leta.
Ati:” Inzego z’igihugu zishinzwe umutekano, zamaze gutahura ko mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu hari imitwe myinshi yiyita wazalendo yashinzwe n’u Rwanda mu frwego rwo gukomeza guhungabanya umutekano.”
Min Kazadi , yongeyeho ko u Rwanda, rukomeje gukorana n’ umutwe wa M23 ndetse anashinja uyu mutwe ibyaha byibasiye inyoko muntu mu gace ka Tongo ho muri teritwari ya Rutshuru.
Kugeza ubu ariko, Min Peter Kazadi, ntaratanga ibimeteso bishinja u Rwanda kurema iyo mitwe avuga ko ari “Faux Wazalendo” yashinzwe n’u Rwanda , cyangwa se ngo ashyire hanze amazina yayo.
K’urundi ruhande, “Wazalendo” izwi kandi yemewe ndetse iterawa inkunga n’Ubutegetsi bwa Kinshasa , igizwe n’imitwe itandukanye ya Nyatura na Mai Mai yazengereje abautarage mu burasirazuba bw’iki gihugu ndetse bikavugwa ko n’umutwe wa FDLR washizwemo ,nyuma yaho iyi mitwe yose yiyemeje gufasha FARDC kurwanya M23.
Ni imitwe izwiho kwibasira Abanye congo bo mubwoko bw’Abatutsi ndetse ibi bikaba bimwe mu birego M23 ishinja guverinoma ya Kinshasa, ngo kuko iyishyigikira ndetse ikayitera inkunga muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Abamaze iminsi bakurikiranira hafi ikibazo cy’ubwicanyi FARDC yakoreye Abaturage mu mujyi wa Goma, harimo na na Sosite sivile muri kivu y’Amajyaruguru , bemeza ko ibirego Minsitiri w’umutekano Peter Kazadi, amaze iminsi ashinja u Rwanda, bigamije kuyobya Abanye congo batoroheye Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, babushinja kuba aribwo bwatanze amabwiriza yo kwica abaturage barenga 50 mu mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023.
Christian Badose umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile ikorera mu mujyi wa Goma akaba n’umwe mu babuze abantu be muri ubwo bwicanyi, aheruka gutangaza ko Ubutegetsi bwa Kinshasa, bwahisemo kugira u Rwanda urwitwazo mu bibazo byose byibasira DRC.
Christian Badose, yakomeje avuga ko kuba abategetsi ba DRC bahora bitwaza u Rwanda, ari uburyo bahisemo gukoresha nk’iturufu mu rwego kuyobya Abanye congo no guhishira intege nke zabo n’ubushobozi buke mu kuyobora igihugu, yongereaho ko guhora babigereka ku Rwanda bisusuguza igihugu cyabo mucyo yise Complex d’Inferiote” imbere y’u Rwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com