Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko mu nama izahuza ihuza iki Gihugu n’abakuru b’Ibihugu bya Afurika, hateganyijwe kuganirwa ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko hari gahunda yo guhuriza hamwe Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi mu kiganiro.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA, Ned Price wemeje ko ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara muri Afurika biri mu bizaganirwaho mu nama itangira kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022.
Yagize ati “Birumvikana cyane ko icyo ari kimwe mu biganiro bizibandwaho mu minsi mike iri imbere.”
Ned Price yavuze ko hari na gahunda yo guhuza Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kiganiro kimwe kigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Yanagarutse ku ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yagiriye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda, akanagirana ibiganiro n’Abakuru b’ibi Bihugu byombi.
Yagize ati “Iki kibazo cyafashe indi ntera bituma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken agiha umwihariko, yagiye mu Rwanda no muri RDC muri Kanama mu gihe ibibazo byari bimeze nabi mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’ibihugu byombi, kugira ngo ahoshe amakimbirane ndetse abashishikarize kuyobora inzira zizahagarika ibi bikorwa.”
Leta Zunze Ubumwe za America nizihuriza hamwe Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, ziraba ziyongereye mu Bihugu byagerageje kubikora nyuma y’u Bufaransa, aho Perezida Emmanuel Macron yabahuje ubwo bari mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nubundi yari yabereye muri America.
RWANDATRIBUNE.COM
Noneho FATCHI arazakurira nkayumwana urwaye bwaki wanavutse atageze