Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kurekura uduce wari warigaruriye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi mu rwego rwo ku bahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhoshya amakimbirane no kugarura amahoro n’umtekano mu burasirazuba bwa DRC, hari abasanga guhagarika imirwano burundu bizakomeza kugorana ndetse ko bishobora gufata igihe kirerekire kugirango gishyirwe ku iherezo.
Kugeza ubu, haracyari gucengana hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa M23 bahanganye ,by’umwihariko ku ngingo irebana n’ibiganiro mu rwego rwo kurangiza iyi ntambara ,ari nako impande zombi ziterana amagambo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 13 Mata 2023 ari kumwe na mu genzi we w’Ubusuwisi Berset, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko nta biganiro guverinoma ye iteze kugirana na M23, n’ubwo uyu mutwe uvuga ko uri kurekura uduce wari warigaruriye.
Yakomeje avuga ko icyo M23 igomba kubahiriza, ari ukujya mu kigo kigiye gushyirwa mu gace ka Kindu, kugirango abarwanyi b’uyu mutwe bamburwe intwaro ndetse basubizwe mu buzima busanzwe.
Ati:’’ Narabivuze kandi ndabisubiramo ko nta biganiro Leta nyoboye, izagirana n’umutwe w’iterabwoba wa M23. Hari gutegurwa uko abarwanyi b’uyu mutwe, bagomba kujyanwa i Kindu bakamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe nta yandi mananiza.”
Perezida Tshisekedi kandi, yakomeje avuga ko ingingo irebana no gushyira M23 mu ngabo z’igihugu n’izindi nzego za Leta idashoboka , bitewe n’uko ari umutwe uterwa inkunga n’ibihugu bituranyi bigamije gucengera mu buyobozi n’inzego zishinzwe umutekano muri DRC.
Ati:’’ Tuzi neza icyo M23 igamije isaba kwinjizwa mu ngabo z’igihugu no mu nzego za Leta. Ni umutwe ukorana n’ibihugu bituranyi bifite umugambi wo gucengera inzego z’igihugu cyacu ,maze nyuma bakongera kwigumura bagamije kugera ku ntego zabo.”
Benshi mu umvishe aya magambo ya Perezida Tshisekedi barimo na M23, babaye nkabakubitwa n’inkuba , mu gihe bari biteze ko Guverinoma ya DRC ishobora kwemera ibiganiro na M23, bitewe n’uko uyu mutwe urimo kubahiriza ibyo usabwa byase, harimo guhagarika imirwano no kurekura uduce twose wari warigaruriye muri teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi
M23 yo ibibona ite?
Nyuma y’amagambo akakaye aheruka kuvugwa na Perezida Feix Tshisekedi, Bertrad Bisimwa Umuyobozi mukuru wa ARC/M23 yagize icyo ayavuga ho.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter ,Bertrad Bisimwa yagize ati:” kuba Perezida Tshisekedi akomeje kwinangira yanga ibiganiro na M23, biragaragaza gusuzugura no kutesha agaciro inzira y’amahoro yashyizweho n’Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa EAC mu biganiro bya Launda na Nairobi.”
Beltrad Bisimwa, yakomeje avuga ko “M23 izakomeza kubahiriza ibyo isabwa, yongeraho ko yiteguye kurwana igihe cyose FARDC yakwibeshya kubashotora cyangwe gugerageza gusubira mu bice M23 iri kurekura.”
Mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Werurwe 2023, Canisius Munyarugero umuvugizi wungirije wa M23 mubya politiki aganira n’umunyamakuru Karinijabo wa primo Media Rwanda, yavuze ko “M23 itazakomeza kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi yonyine ndetse ko igihe kizagera nayo ikabivamo”
Uhuru Kenyata wahoze ayobora Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi ,aheruka gutangaza ko kumvikana hagati ya M23 na Kinshasa bikomeje kugorana, bitewe no ko impande zombi zikomeje kwishyishanya no kutizerana.
Yanasabye Guverinoma ya DRC gushyira M23 mi biganiro bya Nairobi , bitewe n’uko uyu mutwe uri kubahiriza ibyo usabwa byose, ariko kugeza mangingo aya ntacyo Guverinoma ya DRC iramutangariza kuri iyi n gingo.
Mu gihe Perezida Tshisekedi asaba M23 kujya mu gace ka Kindu kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe nta yandi mananiza, M23 yo siko ibibona.
M23 ,ivuga ko mu gihe impamvu zatumye yubura imirwano zirimo gucyura impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, guhabwa uburenganzira bwabo no kwizwa umutekano zitaragerwaho, uzakomeza kurwana kugeza Kinshasa yemeye ibiganiro no kubishyira mu bikorwa .
Amakuri dukesha imboni yacu ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko n’ubwo hashize iminsi hasa naho hari agahenga, yaba FARDC na M23 bose bakomeje kwitegura intambara ndetse ko mu gihe ibiganiro bigaje kumvikana yakomeza kugorana, intambara ikomeye ishobora kongera kubura ndetse ikaba yakwagukira nmu bindi bice bigize iki gihugu by’umwihariko muri Kivu y’Amajaruguru n’iyamajyepfo ndetse bikaba bishobora gufata igihe kirerekire kugirango impande zihanganye zibashe kumvikana .
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira intambara,bakitwaza ko yashyigikiye intambara z’abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.