Nyuma yaho Umutwe wa M23 wemeye guhagarika imirwano byagateganyo ukaba uri no kurekura ibice wigaruriye mui teritwari ya Masisi na Rutshuru, Abayobozi ba FDLR bongeye kwidembya nyuma y’igihe bari mu bwihisho.
Ubwo M23 yarimo yigaruri ibice byinshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, yabashije gusenya ibirindiri bya FDLR byari ahitwa mu rutare rw’I Paris mu gace ka Tongo n’ibindi byari biherereye mu gace ka Kazoroho muri tritwari ya Rutshuru.
Nyuma yo gusenya ibi birindiro, Abayobozi ba FDLR barimo Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri Perezida w’uyu mutwe na Gen Maj Ntawunguka Pacifique Omega Umugaba mukuru w’izi Nyeshyamba, bahisemo guhunga berekeza muri Teritwari ya Masisi, ari nako bakomeza kuba mu bwihisho bitewe n’uko M23 yarimo ibahigisha uruhindu.
Kuba mu bwihisho kw’aba bayobozi ba FDLR, byatewe n’uko M23 yari imaze guhitana Capt Nshiyimana Cassien Gavana wahoze akuriye umutwe udasanzwe w’Abarwanyi ba RUD/URUNANA umutwe wiyomoye kuri FDLR ariko bakaba bagikorana bya hafi ,mu gihe Col Ruhinda uyobora umutwe udasanzwe wa FDLR/FOCA (CRAP) yari amaze kurusimbuka .
Ibi, byatumye Lt Gen Byiringiri Victoire na Gen Maj Omega, bahitamo kujya mu bwihisho kuko bikangaga ko M23 nabo iri kubagera amajanja.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru, avuga kuva M23 yahagarika imirwano byagateganyo igatangira no gusubira inyuma, Abayobozi ba FDLR bongeye kugaragara bari kwidegembya.
Aya makuru ,akomeza avuga muri iyi minsi, bamwe mu bayobozi ba FDLR barimo Gen Maj Omega bari gukora ingedo z’urujya n’uruza za hato na hato, bajya mu manama barigukorana n’imitwe ya CMC Nyatura na APSL basanzwe bafitanye umubano w’akadasohoka ndetse bose bakaba bamaze igihe bafatanya mu gufasha FARDC kurwanya M23 .
Ni mu gihe ubwo M23 yarimo yigarurira ibice byinshi muri Masisi na Rutshuru , byari bigoye cyane guca iryera aba bagabo ,bitewe n’uko bari babayeho mu bwihisho bukomye kandi buri kanya bahora bahinduranya ubwo bwihisho kubera kwikanga M23.
Claude HATEGEKIMANA