Kuwa 31 Werurwe 2023, Umutwe wa M23 warekuye umujyi wa Bunagana uwusiga mu maboko y’Ingabo za Uganda kugirango abe arizo ziwugenzura .
Nyuma y’iki gikorwa , Ejo kuwa 3 Werurwe 2023 Noël Tshiani Muandiamvita Umunyapolitiki wo muri DRC , yavuze ko hari amasezerano akomeye hagati ya Guverinoma ya Uganda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku birebana no gucamo DRC ibice(Balkanisation).
Noel Thisani, avuga ko hari amasezerano yari yarasinywe hagati y’Ingabo za Uganda UPDF na FARDC, avuga ko M23 niva muri Bunagana, UPDF ariyo igomba guhita iwugenzura ndetse ko nta musirikare wa FARDC ugomba kuwukandagizamo ikiremge nyuma yo kurekurwa na M23.
Ati:” Ingabo za Uganda zahise zajya mu bugenzuzi bwa Bunagana nyuma yaho M23 yari imaze kuwurekura ndetse zinabuza FARDC kuwukandagizamo ikirenge no kuwegera”
Noel Tshiani, akomeza avugako kubuzwa kwa FARDC kwegera no kugera mu mujyi wa Bunagana, biri mu bushake bwa Guverinoma ya DRC n’amasezerano yagiranye na Uganda rwihishwa .
Ati:” Ese twaba turi abanyantege nke? kubuza FARDC kujya mu muri teritwari za DRC bisobanuye iki? Ninde wemeye gusinya kuri ayo masezerano? Ni umugambi Guverinoma iziranyeho na Uganda ugamije gucamo DRC ibice.”
Noel Thiani , yongeyeho ko mbere y’umunsi umwe ngo M23 irekure Bunagana, Ubuyobozi bw’Ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC, iza Uganda UPDF na M23 ,babanje kugirana ibiganiro by’ibanga mu mujyi wa Bunagana, bemeranya ko M23 igomba kuva muri uwo mujyi vuba maze ingabo za Uganda zigahita ziwujyamo ,mu gihe zari zimaze iminsi itatu zitegerereje ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Si ubwambere Abanyapolitiki bo muri DRC bashinja Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ,kugirana amasezerano y’ibanga na bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari agamije gucamo iki gihugu ibice(Balkanisation).
Hari Abandi banyapolitiki barimo Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege n’abandi bakunze kuzamura amajwi ,avugako hari amasezerno y’ibanga Perezida Felix Tshisekedi yagiranye n’u Rwanda na Uganda, kugirango Kivu y’Amajyaruguru niy’Amajyepfo bigirwe igihugu kimwe kigenga.
Ni ibirego Guverinoma y’iki gihugu yakomeje guhakana, ivuga ko bishingiye ku marangamutima y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi. bagamije kumwangisha Abanye congo.
Usibye ibyatangajwe na Noel Tshiani ku ngingo irebana na Balkansisation, uyu mugabo azwiho kuba ariwe wazanye igitekerezo gisaba ko muri DRC hashyirwaho itegeko rikumira Abanyapolitiki batavuka ku babyeyi babiri b’Abanye congo ,kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu no kujya mu nzego zikomeye za Leta .
Ni umushinga w’itegeko Thiani yatanze mu 2021 ,watangiye gusuzumwa mu ntekonshinanagamategeko ya DRC muri iyi minsi ,ariko benshi bakemeza ko ugamije guheza Moise Katumbi utegenya guhangana na Perezida Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri DRC mu mpera z’uyu mwak wa 2023.