Nyuma yaho ingabo za Leta zirukanywe mu gace ka Masisi Leta ya Congo yongeye kohereza mu bice byari byarafashwe na M23,ititaye ku mabwiriza ya Luanda.
Abasilikare 1500 nibo biherejwe mu bice bya Kinigi,Karuba,Katoyi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ,Ruvunda,Mushaki,Ngungu n’ahandi henshi utwo duce tukaba twaragenzurwaga n’abarwanyi ba M23 ariko nyuma biza kuba ngombwa ko inyeshyamba za M23 ziharekura zishinze amasezerano ya Luanda.
Nkuko biteganyijwe muri ayo masezerano aho umutwe wa M23 urekuye cyane cyane mu bice bya Masisi hagombaga guhita hajya ingabo za AEC zihagarariwe n’Abasilikare b’uBurundi,bikaba bitari byemewe ko ingabo za FARDC zigera muri utwo duce.
Mu kigo cya gisilikare kibarizwa muri Teritwari ya Nyiragongo ,Mubambiro Imbere y’imbaga y’abasilikare bari bamukikije Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Lt.Gen Costa Kongaba yatanze ubutumwa bukomeye agira ati:niba mwarasezeranye kwitangira iguhugu nimukirinde murinde aka gace n’ibirimo byose ndetse n’abaturage bacu kandi murangwe n’ikinyabupfura.
Lt.Gen Costa Ndima yabwiye ingabo ze ko igihe ari iki cyo kwirinda kongera gutakaza na sentimetero
Lt.Gen Costa Ndima yabwiye ingabo ze ko igihe ari iki cyo kwirinda kongera gutakaza sentimetero y’ubutaka bwa Congo
Lt.Gen Costa Ndima yabwiye ingabo ze ko igihe ari iki cyo kwirinda kongera gutakaza na sentimetero nimwe y’ubutaka bwa Congo,izo ngabo ngabo zikimara guhabwa amabwiriza zahise zoherezwa mu bice bitandukanye bya Masisi ,harimo Rubaya,Karuba,Mweso n’ahandi.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko kuba FARDC yinjiye muri ibi bice byagombaga kugenzurwa n’ingabo za EAC ari ibimenyetsi by’intambara kandi bikaba byerekana ku buryo budasubirwaho ko Leta ya Congo itagihagaze ku mabwiriza ya Luanda,twashatse kumenya icyo uruhande rwa M23 rubivugaho dushaka Umuvugizi mu bya politiki Bwana Munyarugerero Canisius ntitwabashya kumubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Bnjr. Kiretse niba biri muri gahunda ya frdc ariko i Mushaki hari ingabo za Eac ,(abarundi) nta fdrc ihari ariko ihatambuka ijya ahandi.