Lt.Gen Hamada mu birindiro bya Gen.Nzabampema urwanya Leta y’uBurundi akomeje kwerekana ko azahindura ubutegetsi mu Rwanda.
Mu kiganiro yatanze kuri Radio na Televeziyo Umusare y’abarwanya Leta y’uRwanda Lt.Gen Hamada yongeye gushimangira ko ariwe ukiyoboye inyeshyamba za CNRD/FLN,ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’uyu mutwe yagaragaje ibibazo byazonze uyu mutwe ndetse n’amacakubiri akirangwamo.
Ibi bibaye kandi mu gihe Leta y’uBurundi imaze iminsi igerageza guhuza uruhande rwa Gen.Maj Antoine Hakizimana Jeva na Lt.Gen Hamada bamaze igihe badacana uwaka,aho bamaze umwaka urenga bahura buri ruhande rukarasana n’urundi bashinjanya gutinza urugamba.
Amakuru Rwandatribune yamenye nuko kuba uyu mu Jenerali yigaragaje ku mbuga za youtube aruko uwo yitaga umwungirije Gen.Maj Anatoine Jeva atakiva aho ari kubera indwara y’ibitimbo yamwadutse akaba agenda bamuteruye .
Isoko ya Rwandatribune iri Bujumbura kandi ivuga Leta ya Gitega yarahiye ko itazongera guha inkunga nini muri FLN impande zihanganye zitarunvikana,ubuhuza buri gukorwa na Gen.Prime Niyongabo Umugaba mukuru w’ingabo z’uBurundi ntiburatera intambwe kuko Gen.Hakizimana Jeva yakomeje kwinangira n’ubwo arwaye avuga ko atazigera akorana na Gen Hamada.
Mwizerwa Ally