Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse igitaraganya i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ntabwo Leta yatangaje gusubira mu gihugu gutunguranye kwa Tshisekedi, icyakora amakuru yakomeje gucicikana ni uko bitifashe neza mu butegetsi bwe kuko hashobora kuba hari abateguraga kumuhirika ku butegetsi.
Tshisekedi yagiye muri Ethiopia kuwa Gatanu dore ko ari na we uyoboye AU. Byari biteganyijwe ko inama y’uwo muryango isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.
Perezida Tshisekedi agarutse mu gihugu igitaraganya mu gihe uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya ari guhatwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza, Umuyobozi w’ingabo zikorera mu murwa mukuru wa Kinshasa Rejima ya 18 Gen.Mayanga na bamwe mu bakozi b’ikigo cy’ubutasi ANR , kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo, cyatangaje ko François Beya yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ari mu mugambi wo kugirira nabi Tshisekedi afatanyije na bamwe ku bayobozi bakuru.
Ayo makuru yaguye mu matwi y’inzego z’umutekano zihita zitangira iperereza ari naryo ryatumye Beya afatwa agahatwa ibibazo.
François Beya yafatwaga nk’umwe mu bikomerezwa by’ubutegetsi bwa Tshisekedi dore ko yanabaye mu butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Icyakora, Beya amaze iminsi yishishwa cyane na Tshisekedi kubera umubano wihariye afitanye na Kabila wahoze ku butegetsi ndetse bigakekwa ko yashoboraga kwigaranzura Tshisekedi isaha n’isaha.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kujya mu ihurizo uko umwaka wa 2023 uteganyijwemo amatora ya Perezida wegereza. Imbere mu ishyaka rya naho hashize iminsi harimo ibibazo byanatumye Jean-Marc
Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yari ishyigikiye Tshisekedi ryiswe ‘Union sacrée’ naryo harimo urunturuntu kuko igice cya Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga nacyo cyariyomoye, kijya ku ruhande rwa Kabila.
kuri ubu amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko usibye Beya wari Umujyanama wa Perezida watawe muri yombi, abandi bahagaritswe ni Gen.Myanga n’abandi basilikare bakuru, isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Kinshasa ivuga ko iyi Coup d’etat yapfubye yaba iri inyuma y’uwahoze ari Perezida wa Congo-Kinshasa Joseph Kabila Kabange.
Uwineza Adeline