Nyuma yaho Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi agiranye Ikiganiro n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ku kibazo cy’Umutwe wa M23, kuri ubu Abanyekongo bashyigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, nti bamworoheye bamushinja kuboganira k’uruhande rwa M23.
Muri icyo kiganiro, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko DRC itazi neza Abarwanyi ba M23 abo aribo, ku buryo mu gihe baramuka bashyize intwaro hasi, byagorana gutangira kugenzura ubwenegihugu bwabo.
Yakomeje avuga ko kugera ku mahoro arambye muri DRC, ari ikintu kitoroshye kandi ko kuba Umutwe wa M23 washyira intwaro hasi nk’uko wabisabwe, bisaba ukwihangana n’icyizere kandi ko ibyo byombi bitaraboneka, ari nayo mpamvu ikomeje gutuma M23 ikomeza kwinangira gushyira intwaro hasi ,no gusubira inyuma ikava mu bice yamaze kwigarurira.
Perezida Evariste Ndayishimiye, yakomeje avuze ko afite icyizere ko Umutw wa M23 uzubahiriza imyanzuro ya Luanda uko iri ,kandi ko nyuma yaho Ingabo za Kenya zizajya mu birindiro uyu mutwe uzaba uvuyemo.
Yongeye ko hari amakuru y’uko umutwe wa M23 ,udashaka gukomeza kurwana ahubwo wakomeje kugaragaza kenshi ko wifuza ko ikibazo ufitanye n’Ubutegetsi bwa DRC, cyacyemuka binyuze mu nzira y’Amahoro n’ibiganiro.
Nyuma y’Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye, Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ku mbuga nkoranya mbaga, batangiye kumwibasira ,bavuga ko ashigikiye Umutwe wa M23 rwihishwa.
Bongera ho ko Perezida Ndayishimiye, akomeje kugaragaza ko ikibazo cya M23 cyacyemurwa binyuze mu biganiro kandi bo bawufata nk’Umutwe witerebwoba ugizwe n’Abanyamahanga b’Abanyarwanda n’Abagande.
Basbye Perezida Ndayishimiye, guhindura uruhande ahagazeho ku kibazo cya M23 , ahubwo agashyigikira ko Umutwe wa M23 wagabwaho ibitero ugusubira iyo waturutse aho kugirana ibiganiro nawo.
Ikindi bashinja Perezida Evariste Ndasyimiye, ngo n’ukuba yaragaraje M23 nk’umutwe wifuza amahoro kandi utifuza intambara.
Banzura bavuga ko ibi byose ,bigaragaza ko Perezida Evariste Ndayishimiye nawe yamaze kuba Umugambanyi akaba yaramaze kujya mu mubare w’Abashigikiye Umutwe wa M23.
Iyinkuru ni nziza ariko mwibeshye ntago ari Jeanne ni Jeunes africain
Ni Jeanne Afrique cg ni Jeune Afrique ?