Nyuma yaho icyorezo Covid-19 kigaragarariye mu mfungwa n’abagororwa mu magereza yo mu Rwanda kuri ubu, cyageze mu bigo by’amashuri yisumbumbuye mu ntara y’Amajyepfo.
Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020 hatangijwe igikorwa cyo gupima Covid-19 mu bigo byose bibarizwa muri iyi Ntara, Ku ikubitiro hapimwe abanyeshuri n’abarimu bo mu bigo byo mu Turere twa Nyamagabe na Gisagara, hatahurwamo abanyeshuri banduye Covid-19 nyuma y’iminsi mike ishize amashuri yongeye gufungura imiryango.
Mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.
Mu Karere ka Gisagara hapimwe abagera kuri 40 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa basangamo 9 banduye n’abandi bane bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje komu banyeshuri bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 biganjemo abiga bataha iwabo n’abandi bake biga baba mu bigo by’amashuri.
Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bamaze gushyira abagaragayeho ubwandu ukwabo kugira ngo batanduza abandi kandi bari kureba uko hapimwa benshi kugira ngo hamenyekana uko icyorezo gihagaze mu bigo by’amashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye we yavuze ko mu banyeshuri icyenda bagaragayeho ubwandu harimo barindwi baturuka mu nkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo n’abandi babiri biga bataha iwabo mu giturage.
Yavuze ko abanduye bamaze kubakura mu bandi babashyira ukwabo kandi ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bagiye gushaka uko hapimwa abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu bigo byose mu Karere.
Igikorwa cyo gupima COVID-19 mu bigo by’amashuri mu Ntara y’Amajyepfo cyatangijwe mu turere twose kandi kiracyakomeje.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu mu bantu benshi.