DRC yatangaje ko igiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gutanga indangamuntu ku bantu batari bazifata bitarenze ukwezi kwa 6 kubatari babona indanga muntu zabo kugira ngo nabo bazabone uko bitabira amatora nta Kibazo bafite.
Ni ibintu byatangajwe binyujijwe kuri Minisitiri w’intebe Sama Lukonde ubwo yari mu nama hamwe na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusobanura ikibazo cy’amatora uko kizagenda.
Ibikubiye muri iyi raporo ndende byasomwe na Minisitiri Désiré Cashmir Eberande Kolongele, aho yasobanuye ko iyi ngingo ikomeye yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wa Leta ikomeye kandi ko igeze kure.
Muri iyi nama yari iyobowe na Perezida Tshisekedi ,Minisitiri w’intebe yasobanuye ku ngingo eshatu. Zirimo ; gutanga indangamuntu ku batazigira no kuri CIN. Minisitiri w’intebe kandi yatangaje ko imyiteguro yo gushyira mu bikorwa iyi ntego y’umushinga wa guverinoma ikomeje.
Iyi ndangamuntu igiye gutangwa nyuma y’imyaka igera kuri 3 abantu bategereje ko bazihabwa,ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Uyu mu Minisitiri yasabye abo bakorana bose kugerageza kugira iki gikorwa icyabo kugira ngo igihe bihaye kigerwe ho vuba.
Ni nyuma y’umwaka 30 not 3