Hashize imyaka irenga 20 imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze, igerageza gushoza Intambara ya Politiki n’iya masasu ku butegetsi bw’u Rwanda ariko kugeza magingo aya ntirabasha kugera ku ntego yayo.
Iyo usesenguye, usanga abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byumwihariko abakorera hanze y’u Rwanda Amaturufu bakoreshaga mu guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu nzira zo guharabika no Gusebanya yarabashiranye.
Ibi ni ibiheruka kugarukwaho na Mukankiko Sylvie ,wakoranye na Padiri Nahimana Thomas ndetse akaba ku Ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uheruka kuvuga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda Bakorera hanze ,amagambo yabashiranye ngo kuko bamaze imyaka myinshi bagerageza kurwana intambara Y’amagambo, basebya Ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ubu amagambo akaba yarashize ivuga, kuko ntacyo basigaranye cyo kuvuga ndetse nta musaruro bakuyemo.
Icyo gihe yagize ati:” Amagambo yashize ivuga. Ntacyo dusigaranye cyo kuvuga.duhindure uburyo tujye ku Rugamba, kuko igihe twavugiye nta musaruro twakuyemo.”
Ku rundi ruhande Padiri Nahimana Thomas nawe ,aheruka kugaragaza ko igihe amaze mu rugamba Rw’amagambo no gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda ,nta musaruro yigeze abikuramo bityo ko agiye guhindura Umuvuno agashaka abasizi 1000 bameze nkawe hanyuma bakaza gufata Kigali no kuburizamo amatora y’Umukuru w’Ighugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Yagize ati:” Ndashaka abasazi 1000 bameze nkanjye tugakora batayo”Kagoma”, hanyuma tukajya i Kigali. Ntago Dushobora kwemera ko amatora yo 2024 aba turebera. Tugomba kureka amagambo tukajya mu bikorwa kuko Igihe tumaze tuvuga kimaze kurambirana.”
Ibi kandi byigezwe bigarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yasabaga abagize guverinoma gukora cyane bakareka abavuga bakavuga hanyuma hakareba ikizatanga umusaruro.
yagize ati:” Mureke abavuga bavuge ,twe dukore hanyuma tuzareba ikizatanga umusaruro.”
Nyuma yo gukama ikimasa, ubu opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze yahindutse nka wawundi ubura icyo atuka Inka, yarangiza ngo”dore icyo gicebe cyayo”.
Banze kuva ku izima, bizirika ku myumvire y’ubutegetsi bwa Parmehutu na CDR, bwashyiraga imbere ivangura Rishingiye ku moko n’uturere, byaje no kugeza u Rwanda mu icuraburindi mu 1994.
Ubu hari amatangazo ari gusohorwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze nka RBB( Rwanda Bridge Builders) ,bakangurira abayoboke babo kwitabira icyunamamo ngo kigamije kwibuka abahutu baguye Muri DRCongo mucyo bise “Jenoside Hutu” bavuga ko bakorewe na FPR Inkotanyi ibasanze muri DRCongo.
Ibi ariko ifatwa nk’ ikinyoma cyambaye ubusa, kuko kugeza ubu ikitwa Jenoside Hutu kitazwi ndetse kitaremezwa na ONU n’indi miryango mpuzamahanga ibifiteye ububasha, n’ubwo bizwi ko hari abaguye mu ntambara zo muri DR Congo bari guhunga imirwano, ahubwo ikigamijwe akaba ari ugupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,dore ko mu bacura iyi migambi, hari n’abayigizemo uruhare hakiyongeraho gusiga icyasha no gusebya Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR Inkotanyi yahagaritse iyo Jenoside.
Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi, ubu bahugiye mu bibazo u Rwanda rufitanye na DRCongo Bagerageza kurusiga icyashya ku ruhando mpuzamahanga.
Bahindutse abavugizi ba DRCongo ,aho birirwa bagaragariza amahanga ko u Rwanda rwateye DRCongo ndetse ko rukwiriye gufatirwa ibihano mpuzamahanga.
Abakurikiranira hafi imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze, bemeza ko bizabagorana cyane Kugirango bagire icyo bageraho ,ngo bitewe n’uko bakina n’ikipe itajya ipfa gutsindwa byaba binyuze mu nzira Ya Diporomasi cyangwa se iy’intambara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com