Abantu bafata ibyemezo muburyo butandukanye,hari abashobora gufata icy’emezo ariko nyuma bakisubiraho ku mwanzuro bari bafashe,ni mugihe kandi hari n’abandi bafata icyemezo bagifashe.ibi nibyo byabaye kuri Joseph Odongo wavuye iwe mu 1972 bakagira ngo yarapfuye ariko akaba yaragarutse ari muzima nyuma y’imyaka 51 bazi ko yapfuye.
Mu Gihigu cya Kenya, mu mudugudu wa Riwa akaba ari umudugudu yari atuyemo,mu ntara ya Homa bay,umugabo witwa Joseph Odongo,ahagana mu mwaka wa1972, ubwo yari afite imyaka 30 yafashe icyemezo cyo kugenda agasiga abo mu muryango we.
Gusa kuri taliki 14 Nzeri 2023, uyu mugabo yatunguye abo mu muryango we,ubwo yagarukaga iwe imuhira afite imyaka 81 yamavuko,ubwo akaba yari amaze imyaka 51 yaraburiwe irengero ndetse nabo mu muryango we baziko yapfuye baranabyemeje.
Uyu mugabo agaruka ngo icyamutunguye nuko umutungo we harimo n’ubutaka yasanze bwarigaruriwe nabamwe bo mu muryango we bemeza ko yapfuye.
Odongo yatangaje ko yahise mo kuzimira imyaka 51 kubera amakimbirane yari yarabaye karande mu muryango.
Umugabo umwe wo muri akogace witwa Osir komollo yavuze ko uyu musaza yabaga mu mujyi wa Mombasa,mugihe cyose umuryango we wamushakaga.
Muri icyo gihe redo akaba yarakoraga akazi ko kwita Ku nzu y’umunyamahanga I Mombasa.
Uyu mugabo yagize Ari: numvaga merewe neza ndi I Mombasa kuruta uko nabandi iwange mu muryango muri homa bay.
Ubwo yari agarutse ntamuntu,uri munsi yimyaka 60 washoboraga ku mumenya,ndetse n’ umuyobozi waho ngaho yagombaga gusaba ubufasha kubasaza,kugira ngo amenye neza aho ibutaka bwa sekuruza buri.
Icyemezo cya odongo cyo kiva mu mudugudu cya turutse Ku makimbirane yagirana ga n’umwe mu bavandimwe be witabye imana.
Yavuze ko bamwe mu bagize umuryango we bapfuye bazize ayo makimbirane,aho uwo muvandimwe we yariwe nyirabayazana wizomfu.kugirango yirinde kuhasiga ubuzima yahisemo guhunga akaba muri ako gace.
Intego ye kwari ukujya ahantu kure cyane mu gihugu,bituma umuryango we bigorana kumukurikirana.
Nyuma yo gushingura ababyeyi be no gutandukana n’umugore we,Odongo yagumye murugo amezi make mbere yuko atoroka.
Yamenyesheje bake mu bagize umuryango we KO agiye Ku mucanga wa skri,uherereye mu birometero bike uvuye iwe mu gace ka Mbita.
Bamwe mu bagize umuryango we bizeraga ko azagaruka nyuma yiminsi mike,ariko iby’umweru na meza,byarashize ntakanunu ka Odongo.
Itumanaho ryari ingorabahizi muri icyo gihe,kuko nta telephone ngendanwa zabagaho,uburyo bwibanze bwari buriho kwari ugutuma umuntu,ibyo byatumye umuryango we wanzura ko ashobora kuba yarapfuye.