Ku wa 20 Werurwe 2021 bamwe mu banyarwanda babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda biganjemo abahakanyi n’abakunda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoze imyigaragambyo i Brussels mu Bubiligi igamije kwamagana ifungwa rya Idamage Yvona na Paul Rusesabagina.
Abantu batarenze 160 nibo bigaragambije ahitwa Schuman i Brussels mu Bubiligi bakaba ahanini bari biganjemo ababarizwa mu miryango isanzwe igizwe n’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nka Jambo ASBL igizwe n’abahungu ba Mbonyumutwa, Kayumba Placide mwene ntawukuriryayo wahoze ari superefe wa Gisagara wakatiwe imyaka 25 n’abandi, Umuryango AGLAN uyoborwa na Claude Gatebuke , umuhakanyi ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi.
Mubyo barimo basaba ngo ni ugusaba ifungurwa rya Idamage Yvonne na Paul Rusesabagina mu gihe aba bombi bakurikinwe n’ubutabera bw’uRwanda ku byaha by’iterabwoba no kurema imitwe yitwara gisirikare igamije guhungabanya umutekano ,kugumura abaturage, gusebya Ubuyobozi bw’igihugu no gupfobya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sibi gusa kuko mu magambo bavugaga harimo n’andi asanzwe bakunda gukoresha basebya uRwanda ariko barusabira ibihano
Abuzukuru ba Mbonyumutwa nabo bati:” Turasaba Common Wealth guhagarika inama yabo ntizabere mu Rwanda, inkunga uRwanda rugifite ntibyumvikana”
Bakomeje bavuga ko ngo n’ubwo bakomeje gutanga Raporo ku miryango mpuzamahanga ngo ntibiyibuza gukomeza gushyigikira Leta y’uRwanda
Bati’ muri Werurwe Michel Charles perezida w’Inama y’uburayi yasuye uRwanda, perezida w’ubufaransa Emmanuel Macro ategerejwe gusura uRwanda bidatinze, muri Kamena hategerejwe inama ya Common wealth izabera i Kigali
Ese nyuma y’iyi myigaragambyo n’amagambo yo gusebya u Rwanda harakurikiraho iki?
Nyuma yo kujya mu mihanda ngo bafungure Idamage na Rusesabagina ubutabera bw’uRwanda burakomeza imirimo yarwo . Urubanza rwa Idamage na Paul Rusesabagina ruzakomeza nk’uko bisanzwe kandi ibyaha nibibahama bazahanwa n’amategeko
Hategekimana Claude