Kuri uyu wambere tariki 12 Kanama 2024, Minisiteri ishimze abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda yatanze Ikiruhuko Rusange ku bakozi n’ abakoresha bose nyuma y’ irahira ry ‘umukuru w’igihugu ryabaye ku munsi w’ ejo, irahira ryitabiriwe n’abatari bake mu mujyi wa Kigali, akaba ari ibirori byabereye kuri Sitade Amahoro.
Mu itangazo Minisiteri ishinzwe abakozi ba leta n’ umurimo yasohoye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 11 Kanama Uyu mwaka, nyuma y’ irahira ry’ umukuru w’ihigugu yavuze ko imenyesheje abanyarwanda bose muri rusange, abakozi n’abakoresha bo munzego za leta n’izabikorera ko uyu munsi ku wa mbere tariki 11 Kanama 2024, ari umunsi w’ikiruhuko rusange.
Ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro, ahari hateraniye ibihumbi by’Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda, zirimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro baturutse mu bice bitandukanye.
Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda akaba yaranashyikirijwe ibirango bikuru by’Igihugu birimo itegeko nshinga, ibendera n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda. Yahawe kandi ingabo n’inkota nk’ikimenyetso cyo kurinda ubusugire bw’Igihugu no kubungabunga umutekano ndetse anashyikirizwa indirimbo yubahiriza Igihugu.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com