Mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2023, byemejwe bidasubirwaho ko Paul Rusesabagina wari warahamijwe ibya by’iterabwo yakoze ubwo yari umuyozi wa MRCD-FLN yarekuwe.
Nyuma y’irekurwa rye, abibumbiye mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze yarwo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, bitewe n’uko umusangirangedo wabo yari amaze kurekurwa bizeye kongera ku muca iryera.
Abo ni abo mu mitwe igize impuzamashyaka ya MRCD-ubumwe Paul Rsesabagina yahoze abereye umuyobizi, Twagiramungu Faustin Rukokoma wari umwungirije, RNC ya Kayumba Nyamwasa, Guverinoma ivuga ko ikorera mu buhungiro ya Padiri Nahimana Thomas, Jean Paul Turayishimye, JAMBO ASBL n’abandi bavuga ko batunguwe cyane n’irekurwa rye ngo kuko batari bizeye ko u Rwanda rushobora kumurekura .
Aba, bavuga ko irekurwa rya Paul Rusesabagina ari insinzi ikomeye kuri opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze ndetse ko ari intangiro yo kugera ku byo bamaze imyaka myinshi baharanira ,birimo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye no mu bitangazamakuru byabo bikorera kuri Youtube , nta yindi nkuru iri gucaho atari ukugaragaza ibyishimo bafite ku irekurwa rya Paul Rusesabagina, ari nako bibasira u Rwanda bavuga ko akarwo kashobotse kuko batangiye k’urutsinda muri Diporomasi .
Bati”: Avuye mu menyo ya rubamba. ntwabo twari tuziko bamurekura gusa ni igiteko dutsinze ubutegetsi bw’u Rwanda muri diporomasi n’intangiriro iganisha aheza opozisiyo nyarwanda ikorera hanze ‘”
K’urundi ruhande ariko , hari abandi bavuga ko ibyishimo byabo ari ibya kanya gato ndetse ko nta musaruro bateze kuzongera kubona kuri Rusesabagina, bitewe n’uko Amerika na Quatar bamwihanangirije bikomeye bamubwira ko niyongera kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda azabaga akifasha.
Ikindi n’uko Paul Rusebabagina nawe yemereye ibyo bihugu byamusabiye imbabazi kuri Perezida Paul Kagame, ko atazongera guhirahira akorana n’imitwe irwaya ubutegetsi bw’u Rwanda ,ngo kuko yamaze kuyizinukwa bitewe n’akaga yahuye nako ubwo yisangaga mu Rwanda agafungwa imyaka igera hafi kuri itatu ubu akaba yarekuwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame .
Si paul Rusesabagina wahawe imbabazi wenyine, kuko Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wa MRCD-FLN n’abandi bagenzi be bagera kuri 18 bahoze ari abarwanyi b’uyu mutwe ,nabo imbabazi za Perezida Paul Kagame zabageho ariko bo bakaba bashobora koherezwa i Mutobo, kubanza guhabwa amahugurwa ku burere mbonera guhugu, ubumwe n’ubwiyunge mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe .
Intsinzi nyabaki se y’ayo mabuguma? Abakambwe ba sogokuru bashaje nabi!!!!!!!!!. Kugirirwa imbabazi nta butwari burimo. Abo bajura ibihembo byabo barabibonye: kadahumeka mu kazi mu bazungu, kuba mu kumba gakonje , inshuti yabo ni ibiryo no koza ibyombo bakuranwa n:abagore babo! Bazakora politiki ipfuye bate batazi uko hanze (Africa) hameze? Kugendera kuri BBC na VOA? Bambe,!!!!!!!!!!!! Utwo bibye twarashize!