Nyuma y’uko abashinze RBB (Rwanda Bridge Builders) bayivuyemo urusorongo by’umwihariko umutwe wa RNC, FDU inkingi n’abandi bari mu buyozi bukuru bwayo ndetse banagize uruhare rukomeye mu kuyishinga, ubu iri shyirahamwe risigaye mu biganza by’agatsiko b’abahezanguni bakataje mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba barangajwe imbere na Jean Marie Vianney Ndagijimana, Claude Gatebuke, umuryango Jambo ASBL, Institut Seth Sendashonga n’abandi bakunze kumvikana bavuga icyo bise “double Genocide” cyangwa se “Jenoside ebyiri” ariko bakabikora bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu kwezi gushize kwa Mata mbere gato y’uko Abanyarwanda batangira Icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, aka gatsiko k’abahezanguni ko kihutiye gushyiraho gahunda igamije kwibuka icyo bita “Jenoside Hutu” mu rwego rwo gupfobya iyakorewe Abatutsi 1994 nk’uko basanzwe bazwiho kugira urwango rukomeye ku Batutsi ndetse bakaba badatinya kubivugira ku karubanda.
Ibi babigaragaje mu itangazo rifite nimero 01/DA/22 ryo ku wa 03 Mata 2022 rishyiraho gahunda yabo yo kwibuka icyo bise “Jenoside Hutu” Izajya iba muri mwaka ku wa 01 Ukwakira ngo kuko bashatse kubihuza n’umunsi FPR Inkotanyi yatangriijeho urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda
Iyi myumvire ni yo yatumye RBB icikamo ibice kuko benshi mu bayitangije batahuje ku myumvire y’inyito “Jenoside Hutu” yashyirwaga imbere n’agatsiko k’abahoze mu butegetsi bwa MRND byanatumye Charllotte Mukankusi, Gilbert Mwendata ba RNC na FDU Inkingi n’abandi bari mu buyobozi bw’uwo mutwe bahagarariye RNC basezera muri iryo shyirahamwe bitandukanya nayo bavuga ko batakomeza gukorana n’abantu babaye imbata y’amacakubiri y’ingengabitekerezo ya Giparimehutu.
Mu itangazo ryagiye ahagaragara tariki ya 28 Ugushyingo 2021 ryashizweho umukono na Jerome Nayigiziki, umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, muri iyo baruwa twashoboye kubonera kopi, Nayigiziki na bagenzi be ba RNC bashinje RBB kutagira umurongo uhamye wa politiki, igitugu cy’abayitegeka ngo batemera ibitekerezo by’abandi, amacakubiri n’ingengabitekekerezo ya Hutu power n’ubuterahamwe nkuko byashimangiwe na Gilbert Mwenedata, Charllote Mukankusi ubwo bafataga umwanzuro wo kwitandukanya nayo.
Ibi byatumye RBB ihabwa akazina “ikiraro k’ibikenyeri kitabasha kwambutsa abakisunze” kubera ko benshi mu bayigize ari abantu babaswe n’ingengabitekerezo ya Giparimahutu, amacakubiri ashingiye ku moko dore ko n’ubusanzwe ari abantu bahoze ari abambari b’ubutegetsi bwa MDR Parmehutu na MRND-CDR byakomeje no kubakurikirana aho baherereye mu buhungiro.
Abakurikiranira hafi ibibebera mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bemeza ko muri iyo mitwe hakiri abantu bagifite ipfunwe ry’ingoma bari bashyigikiye yakoze a Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse bamwe muri bo bakaba barayigizemo uruhare akaba ari yo mpamvu bakunda guhoza mu kanwa “Jenoside Hutu”.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM