Imirwano iri kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC ikomeje guhindura isura, ikibazo cyazamuriye kamere, abaturage ndetse n’abatavuga rumwe na Leta bibaza niba izi ngabo zibiterwa no gutinya urupfu cyangwa se ari urugamba rubatera ubwoba.
Intwaro ziri kwifashishwa ku rugamba
Ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi, ni ukwibaza niba Umunsi FARDC yongeye gutsindwa nk’uko byagenze mu gace ka Bunagana, abayoboye uru rugamba nabo bazerekezwa mu nkiko nk’uko byagendekeye bagenzi babo.
FARDC igihe yahungiraga muri Uganda, intambara ibarembeje
Amafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ,yerekana izi ngabo zihetswe mu ngobyi, aho bivugwa ko benshi bihinduye abarwayi bakajya kuryama mu bitaro igihe urugamba rwari rugeze iwa Ndabaga.
Bamwe mu basirikare bagaragaye bahetse bagenzi babo muri Ntamugenga
Ibi babigarutseho nyuma yo kwitegereza ingabo za Leta zirimo gusiganwa zerekeza mu bitaro, izindi zigakizwa n’amaguru , buri wese ari gukiza amaghara ye , batangira kwibaza niba imyitozo bahawe iri munsi y’iyo inyeshyamba zifata, ndetse bamwe ntibanatinya kuvuga ko bagiye kuyoboka izi nyeshyamba kuko zo zigaragaza ko zifite gahunda yo kurwanirira abaturage.
Inyeshyamba za M23 ziri gucunga umutekano mu baturage
Benshi kandi bagarutse kubyabaye mu mezi arenga atatu ashize ubwo izi nyeshyamba zarwanaga na FARDC ndetse zikirukana ingabo za Leta muri Rumangabo, bamwe mu basirikare bakuru bagaragaye bakizwa n’amaguru, bitwariye ibyo kurya bitandukanye birimo , inkoko, ibitoki ndetse n’ingurube.
Umwe mu bagaragaye ahunganye igitoki avanye mu baturage
Bahise kandi bibukiranya ukuntu Bunagana yafashwe , ingabo za Leta zahunze kare, ubwo zerekezaga muri Uganda. Ibintu byakurikiwe no kujyana mu rukiko abasirikare bakuru bari bayoboye urugamba muri kariya gace.
Aba Col bari bayoboye urugamba muri Bunagana imbere y’urukiko
Umuhoza Yves