Mu cyumweru gishe bamwe mu bantu baba mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,bumvikanye bavuga ko barambiwe ku rwana Intambara y’Amagambo bashoye kuri Leta y’Urwanda.
Iyi ntambara ngo bayirwanira kuri Channels za Youtube n’izindi mbuga nkoranya Mbaga aho bakunze kumvikana basebya ubutegetsi bw’u Rwanda no gukangurira abanyarwanda kubayoboka no kwigomeka ku Butegetsi.
Kuva bashinga iyi mitwe, ubu nibwo buryo bahisemo gukoresha bibwirako byazabafasha kugera ku butegetsi .
Muri iyi Minsi ariko, bisa naho ubu buryo butangiye kubarambira banagaragaza ko ntacyo bwabashije kubafasha kugirango babashe kugera ku ntego zabo.
Mukankiko Sylvie wiyise Mukankiko w’Umutabazi wahoze muri Guverinoma ya Padiri Nahimana aheruka gutangaza ko muri Opozisyo ikorera hanze ,amagambo yashize ivuga kuko bamaze imyaka myinshi basebya ubutegetsi bw’Urwanda bazi ko hari icyo bizabafasha ariko ngo amagambo yamaze kubashirana. Yakomeje avuga ko nta bitekerezo bya Politiki bizima basigaranye bityo ko bagakwiye guhindura umuvuno bakava mu magambo ahubwo bakajya ku rugamba rw’amasasu.
Nyuma y’iminsi mike Padiri Nahimana umaze kuba Ikimenyabose, nawe yumvikanye avuga ko Intambara y’Amagambo agiye kuyivamo ,ngo kuko igihe bamaze babwejagura basebya ubutegetsi bw’u Rwanda gihagije ndetse nta musaruro babikuyemo .
Yanzuye ko agiye gushaka abasizi 1000 bameze nkawe ,bagakora batoyo yise ‘’ Kagoma”bakaza gufata Kigali bakoresheje amasasu ndetse yongeraho ko nibiba ngombwa azamena amaraso.
Si aba gusa kuko benshi mu bantu baba mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’Urwanda ,bakomeje kugaragaza ko urugamba rw’amagambo bashoye kuri Leta y’u Rwanda rumaze kubarambira bityo ko bagakwiye gushaka undi muvuno bakajya mu rugamba rw’amasasu.
Abakurinira hafi ibibera mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kwibaza uburyo abananiwe intambara y’Amagambo, bazabasha intambara y’amasasu igoranye cyane kurushaho ndetse isaba ibya mirenge badafite .
Bakomeza bavuga ko n’ubwo bavuga gutya ,ubu buryo bw’intambara nabwo babugerageje kenshi bakoresheje imitwe nka FDLR, FLN, rud Urunana, P5 bikabananira bityo ko bagakwiye kwemera bagataha mu rwababyaye mu mahoro n’ituze bakemera kuyoboka ubutegetsi buriho mu Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Ndasubiza Padiri.Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo igice cya 26 umurongo wa 52 havuga.Ikongeraho ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zabuli ya 5 umurongo wa 6 havuga.Kandi ko ku munsi wa nyuma izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza harimo n’abarwana.Urimo gukorera Satani.