Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikomeje imyiteguro yo guhangana n’umutwe w’inyeshyamaba wa M23, kuko kugeza ubu iki gihugu cyongeye kugura izindi ndege z’intambara zo mu bwoko bwa Mwari.
Iki gihugu cyamaze gutumiza izindi indege zo mu bwoko bwa ‘Mwari’. Ni indege zifashishwa mu mirwano no mu butasi. Iki gihugu kikaba gikomeje kwikusanya mu myiteguro y’urugamba gihanganyemo n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’urubuga Africa Intelligence rusanzwe rutangaza amakuru acukumbuye, aho rwavuze ko nyuma y’uko Mozambique iguze indege eshatu zo muri ubu bwoko bwa ‘Mwari’, ikigo kizigurisha kigiye no kuziha Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uretse izi ndege eshatu zatumijwe na Congo, Kompanyi ya Paramount yamaze no gusezerana n’iki gihugu cya DRC kuzabagurishaho ibimodoka by’Intambara.
Uru rubuga rwa Africa Intelligence rutangaza ko ikigo Nyafurika kigenzura iby’ikirere n’ibya gisirikare (Africa Aerospace and Defence), mu kwezi Kwa Cyenda umwaka ushize, cyatangaje ko Paramount yahawe isoko ryo kugurisha indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari, icyenda, z’igisirikare cyo mu kirere by’Ibihugu bibiri.
Muri izo ndege, harimo eshatu z’Igisirikare cya Mozambique, ndetse n’izindi esheshatu z’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari zatangiye gutunganywa muri kinyejana cya 21, aho zatangiriye ku izina rya AHRLAC (Advanced High Performance Reconnaissance Light Aircraft), zitangira gukoreshwa n’Igisirikare cya Afrika y’Epfo.
Zageragejwe bwa mbere mu mwaka wa 2014, zikaba zifashishwa mu rwego rwa gisirikare mu bugenzuzi no gukusanya amakuru, no mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Mu Kuboza 2022, Iyi kompanyi ya Paramount kandi yatangaje ko yagurishije Congo ibimodoka by’intambara byo mu bwoko bushya bwa blindés 4 × 4 légers Maatla.
Paramount yatangaje kandi ko Congo, imaze kugura imodoka z’intambara esheshatu zo muri ubwo bwoko.
Uwineza Adeline