Kuva umutwe wa M23 watangira kubura imirwano mu mpera za 2021, kuri ubu amakimbirane hagati y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ari kugenda arushaho gukomera no kugorana ,ndetse ubu intambara ikomeye ikaba igeze muri Diporomasi aho impande zombi zihanganye.
K’urundi ruhande ariko , guverinoma ya DRC iragenda irushaho gutengurwa n’abo yari yizeye ko bazayikemurira ikibazo cya M23 barimo ibihigu by’amahanga n’abandi bategetsi bakomeye ku Isi bahuruka gusura iki gihugu , barimo Athony Blinken Umunyabanga mukuru wa USA ushinzwe Ububanyi n’Amanga, Papa Francis umuyobozi wa Kiriziya Gaturika, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa n’itsinda ry’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Ingendo z’ibi bikomerezwa ariko, ntwabwo zigeze zigwa neza ubutegetsi bwa Kinshasa nk’uko bwari bubyiteze, kuko bose imvugo yabaye imwe ariyo” Gukemura ikibazo cya M23 binyuze mubiganiro bya Politiki no guhagarika imvugo z’urwango zibasira Anyekongo bavuga Ikinyawanda bo mu bwoko bw’Abatutsi”
Ibi bikomerezwa ariko, nti byabuze no gukomoza ku mutwe wa M23 aho wasabwe guhagarika imirwano ugasubira inyuma mu birindiro byawo bya kera ,kugirango harebwe uko hategurwa ibiganiro.
Ubutegesi bwa DRC ariko, nti bukozwa ibyo kugirana ibiganiro na M23 ari nayo ntandaro ituma imirwano idahagara, ahubwo ikaba ikomeje gufata indi ntera no gukomera.
Ubu Abanyekongo batandukanye by’umwihariko abashyigikiye ubutegetsi, bari kugararagaza ko Guverinoma yabo nta yandi mahitano isigaranye ,atari ukwemera imishyikarano na M23 cyangwa se igahitamo intambara yeruye.
Bakomeza bavuga ko kubigaragara, Diporomasi ya DRC ku kibazo cya M23 itari kugira abo ifata muri ibi bihe, bitewe n’uko aho Perezida Tshisekedi ari kujya hose ku Isi asaba gufatira M23 n’u Rwanda ibihano, ari guhabwa igisubizo kimwe kivuga ko ” Ibiganiro bya Politiki ariyo nzira iboneye yo gukemura amakimbirane”
Hari kandi n’ amagambo ya Nicola Riviere wari ukuriye itsinda ry’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi riheruka muri DRC mu mpera z’icyumweru gishize n’andi yari yaravuzwe mbere na Anthony, Blink, Papa Francis Perezida Macron ku kibazo cya M23 ,asaba DRC kwemera ibiganiro bya politiki kugirango imirwano ibashe guhagarara.
Nicolas Riviere usanzwe anahagarariye Ubufaransa muri ako kanama, yanenze Guverinoma ya DRC kuba itabasha gufata inshingano zayo ngo icyemure ibibazo by’umutekano n’ibindi byugarije igihugu, ahubwo igahora ireba ku mahanga no kubyegeka ku bandi.
Ubwo yabazwaga niba MONUSCO ishobora kwisubiraho igafasha FARDC kurwanya M23,Nicola Riviere yasubije ko,MONUSCO itaje kurwana n’imitwe yitwaje intwaro ihanganye n’ubutegesi bwa DRC, ahubwo ko yaje mu gikorwa cyo kubungabunga no gushimangira umutekano w’Abaturage.
Yongeyeho ko ,kurwanya inyeshyamba no kurinda ubusugire bw’igihugu, ari inshingano z’igisirikare cya Leta FARDC atari inshingano za MONUSCO.
Nicolas Riviere ,nti yariye iminwa kuko nyuma yo gusubira I New York muri Leta Zunze Ubumwe z‘Amerika akubutse muri DRC,yatangaje ko muri ibi bihe Leta ya DRC ariyo iri guha intwaro imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, yarangiza igaca inyuma igasaba ubufasha bwo kuyirwanya no kuyirandura.
Yaneze kandi ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bukorana ndetse bwaremeye kwakira abajenosideri(FDLR).
Ubutegetsi bwa DRC kandi, bwasabye kenshi ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC gufasha FARDC kurwanya M23 ariko kugeza ubu, izi ngabo zikomeje kubitera utwatsi aho zivuga ko zitaje kurwana na M23 ,ahubwo ko zaje kujya hagati y’impande zihanganye no kurinda umutekano w’Abaturage.
Ingabo za Angola nazo zishobora kwerekeza yo mu minsi iri imbere, zamaze gutangaza ko zitazaba zije kurwanya M23, ahubwo ko inshingano zazo azaba ari ukurinda umutekano w’abagize itsinda rishinzwe ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi no kurinda umutekano w’abaturage mu duce turimo n’utugenzurwa na M23.
Bashingiye ku magambo y’ibi bikomerezwa n’andi y’abakuru b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye akomeje gusaba ubutegetsi bwa DRC gucisha make bukemera ibiganiro na M23 ndetse bugafata inshino zabwo zo kwikemurira ibibazo by’ugarije igihugu butarinze gutegereza amahanga , basanga diporomasi ya Perezida Tshisekdi ku kibazo cya M23, itaragenze nk’uko DRC yari ibyiteze, kuko kenshi yagiye ahabwa igisubizo gitandukanye n’uko abyifuza.
Aba Banye congo, bakomeza vuga ko intambara yeruye na M23 cyangwa se kwemera ibiganiro n’uyu mutwe, ariyo nzira yonyine Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi busigaranye, aho gukomeza kwiringira imbaraga z’iturutse hanze ya DRC .
Kuki DRC batayirega gukorana na ADF-Nalu kandi FARDC ihisha abasirikare bayo( ba ADF) mu gisirikare cyayo cg ikabaha amakuru ko baje kuyirwanya ikabura! Ko ari cyo kimwe na FDLR! Babaha ubutasi n’ibikoresho.!!!!!!!!!!!!!!!!!. Kugirango bice Abahema, abatutsi n’ abanyamurenge.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Muzangeze kuri Mukurarinda ansabire inkunga tuzigishe abantu 100,000 gukoresha tuitter n’ izindi.