Ejo kuwa 17 Nyakanga 2023, Perezida Felix Tshisekedi , yahererekanyije ububasha na joao Lourenco wa Angola , ku buyobozi bukuru bw’Umuryango wa SADC, imihango yabereye i Luanda muri Angola.
Nyuma yo gufata izi nshingano, Perezida Joao Lourenco, yagarutse ku kibazo cy’intambara imaze igihe ihanganishije umutwe wa M23 n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijambo rye kuri uwo munsi, Perezida Lourenco, yavuze ko icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Congo ari icyo gushimwa , ariko yongeraho ko izi ngabo zigomba guhabwa ubutumwa bushingiye ku gufasha impande zihanganye, kumvikana binyuze mu biganiro bya Politiki.
Ati:” Ni ingenzi cyane kugaruka ku kibazo cy’umutekano mucye ku karere duherereyemo by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku rwego rwa SADC ,icyemezo cyo kohereza ingabo mu burasirabu bwa DRC ni icyo gushimwa , gusa ubutumwa bw’izi ngabo gushingira ku gufasha impande zihanganye kumvikana binyuze mu biganiro bya Politiki .”
Perezida Joao Lourenco, yakomeje avuga ko ashima cyane umuhate n’umusanzu w’Abayobozi b’ibihugu byo mu karere, biyemeje gufasha DRC gukemura amakimbirane ifitanye n’Umutwe wa M23, binyuze mu nzira y’ibiganiro bya politiki.
Kugeza ubu, Perezida Joao Lourenco wa Angola, yakunze kugaragazo ko gukoresha imbaraga za gisirikare kuri M23, atari uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo, ahubwo ko inzira y’ibiganiro bya Politiki ariyo iboneye ndetse ishobora gutanga umusaruro.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, Guverinoma ya DRC , nti kozwa ibyo kuganira na M23, kuko ivuga ko imbaraga za gisirikare , arizo yiteguye gukoresha kugirango ishyire ku iherezo ibikorwa bya M23 ku buryo bwa burundu.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com