Akoresheje urubuga rwe rwa X Moise Katumbi umukandinda uza ku mwanya wa mbere mu bahanganye na Perezida Felix Tshisekedi yashimye abaturage bo mu gace ka Maonda bamwakiriye neza agira n’icyo avuga ku bwicanyi bwari bugiye kumukorerwa.
Yagize ati: “Nkiva muri Congo Central,ndashimira abaturage, mu rugendo rwanjye rwose banyakiriye neza,ibintu bikomeye byibanze ku kwiyamamariza i Moanda byerekana intege nke z’abanzi bacu batsinzwe n’ubwoba bwo gutakaza ubutegetsi.”
Yanavuze ko ahumuriza abantu bose bagezweho n’ ihohoterwa ryatewe n’abagizi ba nabi bambaye ibirango by’ishyaka rye.
Akomeza avuga ko amasasu nyayo yarashwe n’abapolisi, ko ubuhamya bwemeza ko ibyo bintu byateguwe, kandi byateguwe hagamijwe gukora icyaha,ariko ko Imana yabishakaga ukundi.
Asaba ko abateje ibyabaye muri Moanda bagomba kumenyekana, gukurikiranwa no guhanwa.
Yavuze ko kugirango yirinde ubushotoranyi, yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu baturage ba Kananga na Tshikapa, aba baturage bo muri tuno duce yari kujyamo avuga ko babayeho igihe kinini cyane badafite amazi cyangwa amashanyarazi, akaba yavuze ko abo baturage bagomba kumenya ko yizeyeko azarahirira kuyobora Congo ku ya 23 Mutarama 2024, akazakoresha imbaraga ze zose mu kuzamura imibereho yabo ndetse n’iy’abenegihugu bose.
Uyu munyapolitike yanagaragaje ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko abari ku butegetsi babugumana.
Avuga ko kandi guhera ku ya 20 Ukuboza 2023 ku munsi w’amatora Congo nshya ishoboka! Ati : “Ni twe ubwacu tugomba kurinda amajwi yacu, ibiro by’itora ku biro by’itora. Aha yakanguriraga abayoboke be kutazava ku biro by’itora amajwi yabo atabaruwe.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com