Abayobozi ba CNRD/FLN igice cya Gen Maj Jeva umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bakomeje ubutekamutwe bugamije kwigwizaho imitungo binyuze mu kwambura no gutekera umutwe Abanyarwanda baba muri opozisiyo.
Kuri ubu Gen Maj Jeva, yakoze amakarita aranga umunyamuryango wa CNRD/FLN yongera ho ko umuhutu wese uri hanze y’u Rwanda utazatunga iyi karita ,azaba ari igicucu mpuzamahanga.
CNRD/FLN, igice cya Gen Maj Jeva, bavuga ko iyi karita igomba kugurwa amafaranga ndetse uyifite wese akaba agomba kujya atanga umusanzu wo gushyigikira urugamba FLN iri gutegura k’u Rwanda.
Uyu mutwe, ukomeza uvuga ko ariwo uzarangiza ibibazo byose Abanyarwanda bafite bityo ko Abanyarwanda bose baba muri opozisiyo, bagomba kuwushyigikira no kuwutera inkunga kugirango uzabashye gushyira mu bikorwa umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.
Abakurikiranira hafi ibimaze igihe bibera mu mutwe wa CNRD/FLN, bemeza ko ari amaco y’inda n’amayeri ya Gen Maj Jeva ushaka kwibonera amafaranga nk’uko yari asanzwe abigenza atarashwana na Lt Gen Hamada.
Ni mu gihe uyu mutwe umaze igihe waracitsemo ibice bibiri, kimwe gishyikiye Lt Gen Hamada ikindi kikaba inyuma ya Gen Maj Jeva bapfa amafaranga n’ubuyobozi ,byatumye benshi mu bateraga inkunga uyu mutwe bakuramo akabo karenge kuko basanze nta ntego ufite.
Gucikamo ibice kandi , byaturutse ku kindi kibazo gikomeye gishingiye ku ivangura ry’uturere, aho abiyita ”Abakiga” bari bakomeje kurebana ayingwe n’abandi biyita ”Abanyenduga” muri CNRD/FLN birangira abayobozi b’uyu mutwe bacitsemo ibice.
Ubu Lt Gen Hamada afatanyije na Chantal Mutega n’abandi , bafite igice cyabo bavuga ko aricyo cyemewe n’amategeko mu gihe Gen Maj Jeva afatanyije na Dr Innocent Biruka,Francine umubyeyi n’Abandi ,nabo bayoboye ikindi gice ariko buri wese akaba asaba gushyigikirwa no guterwa inkunga y’amafaranga.
Kugeza ubu, Abayoboke b’uyu mutwe bakomeje kuba mu rugangabangabo bibaza uwo bagomba kuyobka bayoboka bikabayobera, bitewe n’uko Lt Gen Hamada n’abamushyikiye bemeza ko aribo bayoboye CNRD/FLN mu gihe abashyigikiye Gen Maj Hakizimana Antine Jeva nabo bemeza ko aribo bayoboye uyu mutwe ndetse impande zombi zikaba zikomeje guhangana no gutarana amagambo kuri iyo ngingo.