Umuhanzi Muneza Christopher kuri ubu biravugwa ko mu mpera z’uyu mwaka, azagirira igitaramo mu Burundi mugihe yaramaze iminsi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no kumugabane w’uburayi asusurutsa abakunzi be.
Amakuru y’iki gitaramo yatangiye kugarukwaho cyane nyuma y’uko hagiye hanze amafoto ye na Simplice Ngendakumana uri mu bafite izina rikomeye mu gutegura ibitaramo i Burundi.
Aya mafoto yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga i Burundi, batangira guteguza igitaramo cya Christopher, icyakora yaba uyu muhanzi cyangwa Ngendakumana nta n’umwe wari wakivugaho.
Mu kiganiro na Danny Ndayishimiye uri mu bafasha Christopher mu bijyanye n’umuziki, yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki gitaramo, icyakora yemeza ko hari ibiganiro bikomeje ku buryo igihe icyo ari cyo cyose amakuru yacyo azamenyekana.
Amakuru y’izewe ahamya ko uyu muhanzi azataramira i Bujumbura mu mpera z’uyu mwaka ndetse kuri ubu hakaba hasigaye ibiganiro bike n’ikipe iri kubitegura ku buryo mu minsi mike iri imbere byatangazwa.
Christopher unitegura gusohora indirimbo nshya mbere yo gushyira hanze album nayo yamaze gutunganya, azataramira i Bujumbura mbere gato yo kujya gukorera ibitaramo muri Canada nubwo naho ibyaho bitaratangazwa igihe bizabera.
Nimugihe uyu muhanzi Christopher agiye gutaramira murikiriya gihugu mukwezi gushize nanone umuhanzi The Ben yarakubutseyo mu minsi ishize.
UMUTESI Jessica