Guhera tariki ya 29 Werurwe 2023, ingabo za Uganda zigera ku 5000 zatangiye kugera muri DRC mu butumwa bw’Umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ingabo za Uganda zageze muri iki gihugu mu buryo butandukanye niza Kenya n’u Burundi zazibanjirije ,kuko zo zambukanye intwaro zikomeye zirimo ibifaru n’izindi zirasa ibisasu bya rutura.
Mu butumwa yagejeje ku Banya Uganda ku munsi wejo, Perezida Museni yasubije abibwirako UPDF igiye guhangana n’umutwe wa M23 nk’uko Guverinoma ya DRC n’Abanye congo bayishyigikiye babyifuza.
Perizada Museveni, yavuze ko ingabo za UPDF zitagiye gutangiza intambara ku mutwe wa M23 ahubwo ko zizakora nta ruhande zibogamiyeho(Neutral) bitandukanye na Geverinoma ya DRC ifata umutwe wa M23 nk’umwanzi kubera impamvu za Politiki.
Ati:”Ntabwo tugiye kugaba ibitero kuri M23 uhubwo tugiye kujya mu duce uyu mutwe warekuye, kugirango turinde umutekano w’Abaturage. Ingabo zacu zizakora nta ruhande zibogamiye ho, bitandukanye na Guverinoma ya DRC ifata umutwe wa M23 nk’umwanzi kubera impamvu za Politiki. (theseedpharm.com) ”
Yakomeje avuga ko UPDF, izajya mu bugenzu bw’uduce twa Bunagana n’untundi duherereye muri teritwari ya Rutshuru bivugwa ko ari Kiwanja, na Mabenga.
At:” Ingabo zacu zifite inshingano yo kujya kurinda umutekano mu mujyi wa Bunagana , n’utundi duce muri nteritwari ya Rutshuru mu gihe dutegereje ko DRC icyemura ibibazo byayo bya Politiki na M23.”
K’urundi ruhande, Perezida Museveni yongeye ko Ingabo za Uganda zishobora kurwana mu gihe zaba zigabweho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro yaba M23 cyangwa indi yose ikorera mu burasirazuba bwa DRC, cyangwa se mu gihe iyi mitwe yanze kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi iyisaba gushyira intwaro hasi.
Perezida Museveni, atangaje ibi mu gihe umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba avuze ko Ingabo za Uganda zitazigera zigaba igitero ku mutwe wa M23.
Gen Muhoozi yavuze ko ingabo z’Umuryango wa EAC zirimo niza Uganda, ziri muri DRC guharanira ko amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC agerwaho.