Mu nama Nkuru y’Umutekano yahuje inzego nkuru za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na perezida Tshisekedi, yanzuye ko iki gihugu kiri bukore ibishoboka byose mu kubuza u Rwanda kwinjira ku butaka bwacyo.
Ni muri urwo rwego Patrick Muyaya ,uvugira Guverinma y’iki gihugu yemeje ko hari gutegurwa uko imipaka ihuza ibihugu byombi yafungwa, cyakora ngo ibi bikaza gukorwa nyuma y’uko Ambasade y’u Rwanda iraba ifunze imiryango mu masaha 48 yahawe.
Yagize ati:”Turaza gufata izindi ngamba zigamije gukumira u Rwanda kugera muri Congo, no kongera imbaraga z’ingabo za Congo, no gukaza umutekano.”
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwamda gufasha umutwe wa M23, ukomeje kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
RDC irashinja u Rwanda kuba inyuma yo kuburizamo ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Patrick Muyaya avuga ko u Rwanda rwarenze ku myanzuro y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda rukomeza guteza imidugararo ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasiya Congo.
Ariko muzi ko wagirango u Rwanda n’umusekirite wa RDC iyo wumvise ibyo abayobozi bayo bavuga! Ngo u Rwanda rukomeje guhungabanya umutekano wa Kongo? U Rwanda se rushinzwe umutekano muri RDC? U Rwanda se rwateye RDC? Ariko batangaje intambara, ariko banatere, ko aribwo bazemera ko M23 atari RDF.!
DRC ninkumwana wigitambambuga
Nacyo cy’ikimara!
Rwanda wararenganganye ,Mugihe DRC igikorarana numwanzi wacu waduhekuye FDRL Abanyarwanda ningabo Zacu turyamiye amajanja kbs