Ubutegetsi bwa DRC, bukomeje gukora iyo bwabaga kugirango bubone amaboko yo guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, Minisitiri w’ingabo muri DRC Gilbert Kabanda yerekeje mu Burusiya gushaka intwaro zigezezweho no gusaba icyo gihugu ko cyabafasha kurwanya umutwe wa M23.
Nyuma y’urwo rugendo, Uburusiya bwahaye DRC indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 n’izindi ntwaro zigezweho mu rwego rwo kongerera FARDC ubushobozi bwo guhangana na M23.
Abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rizwi nka”Wegner Group” nabo bamaze igihe ku mirongo y’urugamba M23 ihanganyemo na M23 bakaba barageze muri DRC nyuma yaho iki gihugu kibisabye Uburusiya.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2023, ubutegetsi bwa DRC bwasinyanye amasezerano n’Ubushinwa agamije kugura Drone z’intambara zigera ku icyenda.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyahishuye aya makuru , kivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kwemeza igurwa rya Drone icyenda mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 Rainbow , ndetse ko mu minsi mike iri imbere zizaba zamaze kugera k’urugamba mu Burasirazuba bwa DRC ,mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23.
Iki kinyamakuru, gikomeza kivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasanze gutsinda M23 bisaba izindi mbaraga , ndetse ko bwamaze kwemeranya n’Ubushinwa ku igurwa ry’izi Drone.
Ubu FARDC ,iritegura kwakira izo Drone z’intambara zizaba zifite ibirindiro mu mujyi wa Bukavu na Goma hafi y’u Rwanda.
Abategetsi muri DRC, bavuga ko impamvu yatumye Bukavu na Goma hatoranywa kuba ibirindiro by’izo Drone z’intambara, ari uko iyo mijyi yegereye u Rwanda bashinja gufasha M23 ndetse ko ariho ibitero bya M23 bituruka.
DRC kandi yasabye Ubushinwa kohereza abasirikare bagomba guha FARDC amahugurwa yo gukoresha izo drone z’intambara , mu gihe zizabanza gukoreshwa n’abacancuro b’Abarusiya, Rumaniya na Burugariya bari gufasha FARDC guhangana na M23.
DRC yerekeje muri Turukiya.
Nyuma y’Uburusiya n’Ubushinwa ubutegetsi bwa Peredizda Felix Tshisekedi bwerekeje amaso yabwo muri Turukiya gushaka amaboko yo guhangana na M23 .
Inama y’abaminisitiri muri DRC iheruka guterana ku nshuro yayo ya 88 ,yemeje amasezerano iki gihugu kigomba kugirana na Turukiya arebana n’Ubufatanye muby’umutekano no kwivuna umwanzi.
Kuwa 20 Gashyantare 2023 ,ayo masezera yarasinywe hagati ya DRC na Turukiya, ndetse butegetsi bwa Kinshasa bukaba bwarasabye Turukiya kuyiha intwaro zigezweho, kugirango ibashe guhangana n’umutwe wa M23 .
Minisitiri w’ingabo za DRC Gilbert Kabanda ,aheruka gutangaza ko ayo masezerano bagiranye na Turukiya agamije gufasha FARDC no kuyongerera ubushobozi ,kugirango ibashe guhangana n’umwanzi mu burasirazuba .
Gilbert Kabanda, yakomeje Avuga ko ubusugire bwa DRC bukomeje kuvogerwa ndetse ko M23 ikomeje kwigarurira ubutaka bw’iki gihugu ibifashijwemo n’u Rwanda.
K’urundi ruhande ariko, umutwe wa M23 uvuga ko nta kindi cyatuma intambara uhanganyemo na FARDC ihagarara, cyeretse ubutegetsi bwa DRC ni bwemera ibiganiro bakagira ibyo bumvikanaho.
M23, ivuga ko idatewe ubwo n’abacancuro cyangwa se intwaro FARDC iri kugura mu mahanga, bitewe n’uko ifite impamvu zikomeye irwanira kandi ko zigomba kugerwaho byanze bikunze.
M23 kandi, ikomeza ivuga ko ifite abasirikare b’inararibonye badakangwa n’icyaricyo cyose, bafite icyinyabupfura kandi bamenyereye intambara ,cya cyane ko bari guharanira uburengzira bwabo mu gihugu cyabo cya DRC.
Claude HATEGEKIMANA