Ubwo minisiteri w’intebe w’u Rwanda yaramaze gusohora itangazo ryirukana uwari umunyamabanga wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ,ubutwererane ushinzwe n’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba Amb Olivier Nduhungirehe bamwe mubo batacanaga uwaka bahise banyarukira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Twitter berekana akabari k’umutima.
Nko mu gihugu cy’u Burundi umujyanama wa Perezida Nkurunziza Pierre ,Willy Nyamitwe yahise yandika k’urukuta rwe rwa twitter mu gifaransa tugenekereje ati “ntabwo nishimiye iyeguzwa ryawe kandi ntabwo shishikanjwe n’ibibera imbere mu gihugu cy’u Rwanda gusa nakugiriye inama igihe utuka Perezida Nkurunziza n’u Burundi ko ukwiye kwisubiraho”
Arongera mu kirundi ati “hari abamwita Minisitiri w’ubushwanyi n’amahanga gusa ka nkomeze nisekere ,yakundaga gushyomoka ngo agaragare ko ari uw’imbere,twe mu Burundi ntatuzi twe turirimba tuti u Burundi warapfunywe ntiwapfuye.”
Naho umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Uganda Philemon Mateke nawe aciye k’urukuta rwe rwa twitter yunze murya Willy Nyamitwe agira ati:naramubwiye ariko ikibazo cy’abato nuko batajya bumva inama zabakuru,iyo babonye imbaraga nke zibajya mu mitwe yabo ,mbaye muri politike imyaka 55 ubwoba mfite nu bw’umutekano we kuri ubu,
ubutaha azashinjwa kugambanira igihugu,akomeza ubutumwa bwe agira ati “Naho mugenzi wanjye fata nk’umuntu w’iyubashye,igihe kizagera ubwo uzagaragaza akamaro kawe na shobuja wawe wubu,nkuko babigiriye benshi mubakubanjirije bazagukuraho uzaba uri umunyamahirwe nukomeza kubaho.”
Ibi byose byanditse na willy Nyamitwe afatanyije na Philemon Mateke n’ibyerekana umugambi mubisha bafitiye u Rwanda ariko mu gihe Amb Nduhungirehe yari umunyamabanga wa leta akaba atarihanganiye kugaragara urwango rwabo n’ubugome bakunze kugaragaza ku gihugu cy’u Rwanda nkaho Nduhungirehe atahwemye kugaragaza ko u Burundi bushyigikira abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi bagahungira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo maze ishyaka rya CNDD FDD Nyamitwe Willy abereye soma mbike bakajya bagurira izo nterahamwe imbunda n’amasasu ndetse bafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL mugucuruza amabuye yagciro ngo bakunde babagurire intwaro.
Naho philemon Mateke we Nduhungirehe igihe yari ayoboye intumwa z’u Rwanda mu masezerano yo gutsura umubano n’igihugu cya Uganda yaragaraje ko uyu Mateke ariwe washyigikiye igitero cyagabwe mu Kinigi kikagwamo abanyarwanda 14 ndetse hagasahurwa n’imitungo y’abaturage ikindi kandi ko uyu Mateke atahwemye gushyigikira abahungabanya umudendezo w’u Rwanda bagize Uganda indiri harimo umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa na Rudi urunana uyobowe na Gavana.
HABUMUGISHA VINCENT.