Icyamamare muri Hoolly Woody,inzu ishinzwe gutunganya Filime yo mu gihugu cya leta zunz’ubumwe za Amerika witwa”Lupita Nyong’o,yamaze gutangaza ko kugeza ubu ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yigihe atandutandukanye n’umukunzi we bari bamaze iminsi babica bigacika mu munyenga w’urukundo akaba yamusimbuje injangwe ye yitwa “yoyo”.
Lupita yanditse kumbuga nkoranyambaga ze ati ” nshimishijwe no kwerekana mugenzi wanjye mushya, Yoyo!”.
Yakomeje avuga ati” Mu mateka natinyaga injangwe, ariko igihe ubuzima bwanjye bwahindukaga vuba aha, ijwi rito ryanyongoreye ko igihe kigeze cyo kwakira impinduka n’ibishoboka bishya”.
Noneho rero, inshuti yanjye yamfashe ukuboko muri iyo nzira injyana gusura aho inyamaswa zororerwa. Nahasanze Yoyo kandi iminsi 3 muri yo, numvise ko ntashobora kuyitererana. ”
Ku bwe iyo njangwe ye Yoyo yarangije kurokora ubuzima bwe, cyane cyane ko ubu irimo gukura.
Yakomeje agira ati”Sinigeze numva ukuntu abantu benshi telefone zabo zuzuyemo amafoto na videwo by’imbwa cyangwa Injangwe zabo, none ubu ndi umwe muri abo bantu! Bishobora kumvikana ko nakijije Yoyo, ariko mu by’ukuri, Yoyo niyo yankijije.”
Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe iki cyamamare muri Holly wood cyavukiye muri Kenya gitangaje ko cyatandukanye n’umukunzi wacyo wo muri Afrika y’epfo, Selema Masekela.
Lupita yavuze ko gutandukana kwabo kwatewe no kumuca inyuma.
Yanditse kuri Instagram ati: “Nisanze mu gihe kibabaza umutima kubera urukundo rubabaje rwuzuye ubuhemu.”
Lupita yari yerekanye Masekela nk’umukunzi we mu Kuboza 2022, ariko nyuma y’amezi 10 atangaza ko atagishoboye kumwizera, kandi ashaka ko isi ibimenya.
Schadrack Niyibigira