I Sake ahari hamaze iminsi humvikana urusaku rw’amasasu y’urugamba hagati ya FARDC na M23, kuri uyu wa Gatanu habonetse agahenge nyuma yuko bamwe mu basirikare ba FARDC babonye batishoboreye bagahitamo kuyabangira ingata.
Ni urugamba rumaze iminsi rwimukiye aha i Sake nyuma yuko M23 ikubise inshuro FARDC ikayamurura mu mujyi wa Kitshanga.
Nyuma yuko M23 ifashe Kitshanga, urugamba rwimukiye muri Sake ndetse M23 ikomeza kotsa igitutu FARDC ishaka kuyitsinsura aha muri Sake dore ko bivugwa ko M23 iri mu birometero bitatu gusa ngo yinjire Sake.
Uko kotswa igitutsu na M23, byatumye bamwe mu basirikare ba FARDC bahitamo guhunga urugamba, aho kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, bagaragaye burira imodoka nini zo mu bwoko bwa Fuso bagahunga.
Ababibonye kandi, bavuze ko aba basirikare ba FARDC baje kugaruririrwa ahitwa Katindo hirya ya Goma.
Bamwe mu bari muri Sake, bemeza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare habonetse agahenge.
Umwe mu baturage yagize ati “Abaturage benshi nibura 80% barahunze. Turi umubare muto nubwo dufite ubwoba ariko uyu munsi twabyutse mu mahoro hano i Sake, nta rusaku rw’amasasu ruhari nubwo ntawuzi ko ari ko biri bukomeze.”
RWANDATRIBUNE.COM