Abasirikare benshi ba FARDC biyemeje kumeza kamwe, biyunga kuri M23 nyuma yuko uyu mutwe uberetse ko ufite imirwanire ihambaye, bakabona ko batakomeza kurwana urwa ndanze.
Aba basirikare ba FARDC bafashe iki cyemezo nyuma y’imirwano ikomeye ibaye mu minsi itatu ishize yanasize umutwe wa M23 ufashe agace ka Mushaki kafashwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru ndetse n’aka Kibarizo kafashwe kuri uyu wa Kane.
Umutwe wa M23 ubwawo ni wo watangaje ko hari abasirikare benshi ba FARDC bawiyunzeho nyuma y’iyi mirwano y’inkundura yabaye muri iki cyumweru.
Umutwe w M23 wagize uti “Abasirikare benshi ba FARDC baje kwiyunga ku baharanira impinduramatwara ba M23 bamaze gufata umujyi ufite imiterere myiza ku rugamba wa Mushaki ndetse na Kibarizo.”
Si rimwe cyangwa kabiri abasirikare ba FARDC biyunze kuri M23 kuko ari kenshi bakunze kwiyunga kuri uyu mutwe umaze iminsi uhanganye na FARDC.
Abasirikare ba FARDC bakunze kwiyunga kuri M23 nyuma y’imirwano ikomeye iba yabaye hagati yabo isiga batsinzwe uyu mutwe ugafata agace runaka.
Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Kitshanga, na bwo hari abasirikare benshi ba FARDC bayiteye umugongo biyemeza kujya gukorana n’uyu mutwe.
Muri aba biyunze kuri M23 ubwo yafataga Kitshanga, barimo abasirikare bo ku rwego rwo hejuru nka Colonel Bahati Gahisi John wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu gace ka 83 muri FARDC, Lt Col Nkusi Frank, Majoro Saidi Zidane, ndetse na Majoro Gakufi Desire wari umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi muri Kitshanga wari ushinzwe imiyoborere ya Polisi.
RWANDATRIBUNE.COM
Yego, hanyuma Matovu from Kilolirwe; Busakirwa from Matovu!!!!!!!!!!. Loashi & Kasho from Busakirwa. Then Bishoko from Loashi.
M23,mucunge neza ataba ari za maneko zije kubamarisha.