Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wamaze gufunga umuhanda wa Ishasha na Kaliku ndetse bikaba bivugwa ko umuhanda uva Minova unyura Ishasha Sake ugakomereza mu mujyi wa Goma wamaze gufungwa, naho FARDC bo bakaba batangiye guhunga bava muri Sake.
Nyuma y’uko uyu muhanda ufunzwe ingabo za Leta ya Congo FARDC zatangiye gushya ubwoba ndetse zifata gahunda yo guhunga ziva mu birindiro zari zisanzwe zifite mu mujyi wa Sake.
Uyu mujyi wa Sake uri mu birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
FARDC kandi yatangiye gushya ubwoba nyuma yo kubona ko ingabo z’u Burundi zajyaga zibafasha kurwana nazo zakuyemo akazo karenge, dore ko anmakuru avuga ko izi ngabo ziyemeje gutahuka iwabo n’amaguru nyuma yo kwimwa indege ibacyura.
Icyakora bamwe mu basirikare ba M23 bo baremeza ko Sake isaha yose babikenera bayifata kuko imisozi yose iyikikije bamaze kuyigarurira, bityo ko byaba byoroshye.
Umwe muri aba basirikare yagize ati “ twe ntituazarwanira muri Sake kuko bazayikuramo ntawe ubibasabye.”
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com