Nyuma y’amasaha macye umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro, wagabweho igitero gikomeye n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’imitwe irimo FDLR.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro kuva ku isaaha ya saa sita z’amanywa (12:00’).
Uyu mutwe wavugaga ko iki cyemezo gishingiye ku biganiro wagiranye n’umuhuza mu bibazo bya Congo, Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço byabereye i Luanda, ndetse no ku myanzuro yafatiwe mu nama zinyuranye zirimo izabereye i Bujumbura, i Nairobi n’i Addis Ababa.
Nyuma y’amasaha macye uyu mutwe utangaje iki cyemezo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe wagabweho igitero gikomeye.
Ukurikiranira hafi iby’uru rugamba, avuga ko ibi bitero bya FARDC ndetse n’imitwe iyifasha, byagabwe mu gace ka Karuba na Nkingo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na cumi n’umunani (06:18’).
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka wagize icyo avuga kuri ibi bitero byagabwe muri iki gitondo, yagize ati “Guverinoma ya Kinshasa ikomeje kurogoya imbaraga z’abayobozi bo mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu nzira zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC.”
Itangazo rya M23 ryo kuri uyu wa Kabiri ryo guhagarika intambara, ryavugaga ko uyu mutwe nubwo uhagaritse imirwano ariko witeguye kwirwanaho mu gihe cyose wagabwaho ibitero mu rwego rwo kurinda abaturage ndetse n’ibyabo.
RWANDATRIBUNE.COM
DRC nibibangombwa izashyake nuburusiya ariko bahashye M23 nindi mitwe ibayo,
Uburusiya yarabushatse nibwo burikurwanya M23 naho guca burundu imitwe y’inyeshyamba muri congo ntibishoboka kuko leta ya congo niyo irema iyo mitwe ngo iyifashishe isahura abaturage niyo mpamvu ubona imitwe yose irenga 130 yishyize hamwe mu ntambara igafatanya na fardc kurwanya undi mutwe utiba ntunice abaturage.
Nubwo mwazana isi yose ntimwansinda M23 kuko ifite icyo irwanira