Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kurega u Rwanda ibindi byaha mu rukiko rushya dore ko mbere iki gihugu cyari cyabanje kurega muri EAC.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze igihungu cy’ u Rwanda mu Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu, irushinja gukorera ibyaha ku butaka bwayo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangaje ko iteganya kurega u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Iki kirego kije Gikurikira icyashikirijwe urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irushinja kugira uruhare mutekano muke uri muri Kivu y’Amajyaruguru aho urwo rubanza rwabaye ku WA 26 Nzeri 2024 .
Mu birego RDC yareze u Rwanda birimo kuyishozaho intambara, gusahura umutungo kamere wayo, ihohorera rishingiye ku gitsina ndetse n’ubwicanyi.
Minisitiri w’Ubutabera wungirije wa RDC, Samuel Mbemba, yavuze ko uru rubanza ari urwa gatatu igihugu cye cyarezemo u Rwanda. Uru rubanza biteganyijwe ko ruzaba ku wa 12 Gashyantare 2025.
U Rwanda ni kenshi rwahakanye ibirego byose rushinjwa na RDC.
Rwanda Tribune.com