Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yasesekaye muri Uganda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri atangiriye muri iki Gihugu yari yagendereye muri Mata 2021.
Madamu Samia Suluhu Hassan yageze muri Uganda mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege cya Entebbe, Madamu Samia Suluhu Hassan yakiriwe na n’uwungirije bwa kabiri Minisiriri w’Intebe akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imikoranire mpuzamahanga, Henry Okello Oryem.
Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yagiye muri Uganda ku butumire bwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni.
Perezida wa Tanzania, akimara kwakirwa ku Kibuga cy’Indege, yahise ajya kwakirirwa na mugenzi we Museveni mu biro bye biri i Entebbe.
Guverinoma ya Uganda ivuga ko uru ruzinduko rwa Perezida wa Tanzania muri iki Gihugu rugamije kongerera ingufu umubano w’Ibihugu byombi ndetse n’imikoranire mu by’ubucuruzi.
Biteganyijwe ko abakuru b’Ibihugu byombi baza kuganira ku ngingo ziganjemo iz’ubucuruzi by’umwihariko mu kwihutisha umushinga uhuriweho w’ibikorwa remezo nk’ingufu, amazi, imihanda ndetse n’inzira ya Gari ya Moshi.
Perezida Samia Suluhu yari yagendereye Uganda muri Mata 2021 ari na cyo Gihugu cyo hanze yari asuye kuva ubwo yari yatangira kuyobora Tanzania.
Muri uru rugendo yanakiriwe na Perezia Museveni, banayobora isinywa ry’amasezerano anyuranye arimo uwo kubaka inzira inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli yahuzaga Ibihugu byombi.
RWANDATRIBUNE.COM